I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bongeye gutegura imyigaragambyo igamije gusaba leta ya Kinshasa kuvanaho imisoro iyari yo yose.
N’i bikubiye mu rwandiko rwa nditswe na Sosiyete sivile, itsinda ry’abanyagihugu ndetse n’abanyamakuru ba korera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urwo rwandiko rwa shizwe hanze ku wa Gatanu, tariki ya 01/03/2024, ruvuga ko iyo myigaragabyo izaba mu Cyumweru gitaha, tariki ya 05/03/2024.
Uru rwandiko rusaba ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, gutangaza ko iy’i Ntara ikwiye kwitwa ko ari agace kari mu bibazo, bityo rero abagatuye bagomba gukurirwaho imisoro iyari yo yose, m’urwego rwo gufatanya n’ubutegetsi mu bibazo bamazemo igihe by’intambara zurudaca.
Bagize bati: “Mu byukuri bwana umukuru w’u Mujyi, nyuma y’ihungabana ry’u mutekano n’imibereho myiza y’abaturage, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, turi abanyamuryango bimiryango itegamiye kuri leta. Reka tukumenyeshe ko twateguye imyigaragambyo y’amahoro, isaba ko dukurirwaho imisoro iyari yo yose, kubera ibibazo by’i ntambara zurudaca duhoramo.”
Urwo rwandiko kandi rimenyesha abaturage bose n’ubuyobozi ko bazatangira iyo myigaragabyo igihe c’isaha ya saambili z’igitondo.
Bakomeje bavuga ko urugendo bazakora ruzahera ku muhanda wa Mutinga rukomereze ku biro bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bya gisirikare.
Basoje basaba Meya w’u Mujyi wa Goma kuzamenyesha inzego zishinzwe umutekano kubahiriza amategeko, ndetse no kuzabaha abapolisi bazarindira umutekano abazaba bari muriyo myigaragambyo.
MCN.