I Kamituga ibintu byahinduye isura, Wazalendo bari kwirukanwa nk’ibyiyoni
Mu mujyi wa Kamituga uherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage ba wuturiye bazindukiye mu myigaragambyo yo kwirukana Wazalendo muri uwo mujyi wabo.
Ahagana isaha ya saa mbiri zija gushyira muri saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10/10/2025, ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni bwo imyigaragambyo yatangiye muri Kamituga yo kwirukana Wazalendo.
Abazindukiye muri iyi myigaragambyo, nk’uko amashusho abigaragaza bitwaje ibitiyo, ibiti, imipanga n’amabuye mu ntoki.
Bitwaje kandi n’ibyapa byanditseho ubutumwa bugenewe Wazalendo, aho ubwo butumwa bugira buti: “Nti tubakashaka muri uyu mujyi. Muwuvemo, mugende.”
Hari n’ibindi byapa bitwaje biriho amagambo yo gutuka aba Wazalendo, nk’ayo bagize bati: “Muri abajura, muri abicanyi.”
Ariya mashusho anagaragaza abari muri iyi myigaragambyo barimo abantu b’ingeri zose, abagabo bakuru, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse kandi harimo n’abagore.
Ni imyigaragambyo ikozwe mu gihe ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu, ryabayemo imirwano iremereye hagati ya Wazalendo n’Ingabo za FARDC.
Wazalendo bavugwa ko baraye bahangana na FARDC ni abo mu itsinda rya Shikito, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Kugira ngo basubiranemo, kandi bari bazwiho gufatanya mu rugamba Leta y’iki gihugu irimo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, byavuye kukuba Wazalendo bashaka kuba aribo bagenzura umujyi wa Kamituga. Ibyo FARDC idashaka kumva n’umunsi umwe.
Ibyo byatumye barara barwana ijoro ryose, kuko imbunda zatangiye kumvikana saa ine z’ijoro zigeza mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu.