I Kinshasa harikubera imyigaragambyo ikaze, inasaba abayobozi bamwe kwegura
Mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uri kuberamo imyigaragambyo, aho abayirimo banasaba minisitiri w’Ubugenzuzi, Mark Ekila guhita yegura.
Iyi myigaragambyo yakomeje kuri uyu wa kabiri, itariki ya 28/10/2025, nyuma y’uko yatangiye ku gicamunsi cyo ku cyumweru.
Ni imyigaragambyo amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko yitabiriwe n’abakora utuzi tw’imyungu mito, aho buzuye mu mihanda y’i Kinshasa, bakaba bari gusaba minisiteri y’ubugenzuzi kubishyura ibirarane ibabereyemo amezi 72, nk’uko babisobanuriye itangazamakuru.
Abigaragambya barushijeho kwiyongera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri kuburyo imihanda yose y’umujwi wa Kinshasa bayikubise baruzura.
Bagaragaza ko urwego rwa minisiteri y’ubugenzuzi rwabarenganyije, bakarushinja kubambura, ari na ho bahera bagasaba perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi kubarenganura no guhita yirukana uhagarariye iriya minisiteri y’ubugenzuzi.
Kugeza ubu ntacyo Leta iratangaza ku by’iyi myigaragambyo, ndetse kandi na minisitiri watumye iki gikorwa gikorwa ntacyo arabikoraho, nk’uko itangazamakuru ry’i Kinshasa ribigaragaza.






