“Ibihano ku Rwanda Ntibizakemura Ibibazo by’Ingutu bya RDC”– Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyishimo bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagaragaje nyuma y’ibihano byafatiwe u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitazabakuraho umutwaro w’ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo, bamaranye imyaka myinshi barananiwe kubikemura.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze kuri iki cyumweru tariki ya 15/03/2026, asubiza amagambo ya Minisitiri wa RDC ushinzwe ubucuruzi bwo hanze, Julien Paluku Kahongya, wagaragaje ibyishimo ku bihano Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bayobozi bamwe mu ngabo z’u Rwanda, zibashinja kugira uruhare cyangwa ubufatanye n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.
Icyakora Guverinoma y’u Rwanda yahise yamagana ibyo bihano, ivuga ko bishingiye ku makuru atuzuye kandi ko bidashingiye ku kuri kw’ibibera mu ntambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryasohowe tariki ya 02/03/2026, u Rwanda rwavuze ko ibyo bihano bireba uruhande rumwe gusa, kandi ko bitita ku mizi y’ibibazo by’umutekano muke byugarije RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwishimira ibihano byafatiwe igihugu cy’abaturanyi bidashobora gukemura ibibazo bikomeye byugarije RDC.
Yagize ati:
“Kubera ibihano Amerika yafatiye u Rwanda, ntibivuze ko ibibazo bikomeye byugarije RDC bizahita bikemuka, birimo ruswa ikabije, gusahura umutungo kamere, imitwe yitwaje intwaro igenzura ibice byinshi by’igihugu ndetse n’inzego z’umutekano zifite intege nke.”
Mu magambo anenga imvugo ya Minisitiri Paluku, Nduhungirehe yongeyeho ko ibyo bihano bitazatuma RDC ibona ibisubizo ku bibazo by’ibura ry’ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda, amashuri, amavuriro ndetse n’inzego z’imiyoborere zikora neza.
Yanagaragaje ko bidashobora gukemura ibibazo by’imvugo z’urwango ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu bice by’Uburasirazuba bwa RDC.
Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ikibazo nyamukuru cya RDC ari imiyoborere idahagaze neza n’ikorwa rya ruswa rikabije mu nzego zitandukanye za Leta.
Nubwo RDC ari kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere mwinshi ku isi—harimo cobalt, zahabu, diyama na coltan—abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije.
Mu mwaka ushize, amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, amahuriro y’abacuruzi ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile bashinje abo mu muryango wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, gusahura umutungo kamere mu karere ka Grand-Katanga.
Abagaragaje iki kibazo bavuze ko ibikorwa byo kunyereza umutungo byatangiye kugaragara cyane kuva mu 2015, ariko bikarushaho gukaza umurego kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.
Umwe mu bayobozi b’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara ya Lualaba yavuze ko yambuwe ikirombe cye n’umuvandimwe wa Perezida witwa Christian Tshisekedi.
Yagize ati:
“Kuva mu 2019 ibintu byarahindutse cyane. Katanga yahindutse nk’isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Perezida, ukuramo umutungo mu ntara nka Lualaba ariko ntihagire ishoramari risubirayo.”
Ikindi kibazo gikomeye RDC ihanganye na cyo ni umutekano muke ukomeje kumunga igihugu, cyane cyane mu burasirazuba bwacyo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko muri RDC habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 250 igenzura ibice bitandukanye by’igihugu, harimo imitwe irimo FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi mitwe, ifatanyije n’indi yitwaje intwaro ikorera mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ni imwe mu mpamvu zikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo bakajya mu nkambi z’impunzi.
Mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara za Kivu, kuva mu 1996 hakunze kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangura rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo cyakomeje kongera umwuka mubi hagati y’amoko ndetse kikaba imwe mu mpamvu zituma imitwe yitwaje intwaro igenda yiyongera muri aka karere.
Abahanga mu bya politiki bagaragaza ko ikibazo cya RDC kitakemurwa no gushinja ibindi bihugu gusa, ahubwo gisaba guhindura imiyoborere no gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.
Bavuga ko kutagira icyerekezo gihamye mu miyoborere byatumye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushinjwa gukoresha imvururu za politiki n’intambara zo mu burasirazuba nk’uburyo bwo gukomeza kwikomeza ku butegetsi.
Ibi byose ni byo Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko RDC ikwiye kubanza gukemura, aho kwishimira ibihano byafatiwe u Rwanda, kuko bidashobora gusimbura ibisubizo by’ibibazo byimbitse igihugu gifite.





