Ibisobanuro byatanzwe na perezida Bisimwa wa M23 ku bwicanyi bashinjwa.
Umuyobozi mukuru w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutangaza ko uyu mutwe wishe abantu 169 muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo ibinyamamakuru mpuzamahanga birimo na Reuters byasohoye amakuru bivuga ko igitero cya M23 cyibasiye abahinzi n’abandi baturage kigwamo abantu 169, ngo nk’uko byabitangarijwe n’umuryango w’Abibumbye.
Perezida Bisimwa mu gusubiza, yavuze ko hakwiye gukorwa iperereza, ariko kandi agaragaza ko bishobora kuba ari ubukangurambaga bugamije kubasiga icyaha.
Yagize ati: “Waruzi ibyo bakoze i Kishishe? Bahimbye inkuru, barangije batangaza inkuru. Birasa n’ubundi nibi ubirebye neza. Twaje no kubasigira Kishishe ariko bananiwe kwerekana aho twashinguye abo bavuga ko bapfuye, bananiwe no gutanga umwirondoro wa buri muntu wishwe.”
Yongeye ati: “Kuri iyi nshuro baravuga iki? Baravuga ngo twakiriye amakuru y’amasoko runaka. Ni ukuvuga amakuru batigenzuriye ubwabo. Izo ni zo ntege nke z’ibyo biro byuburenganzira bwa muntu.”
Ashimangira avuga ko mu kuri guhari ibyo bintu ngo ntabyigeze biba.
Ati: “Inkuru ubundi ivuga iki? Inkuru ivuga uwitwa Mulumba, umuvugizi wa FDLR uzwi mu karere wagiye asohora inyandiko za poropaganda zo guharabika abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, ariko ngo mukuri iyo urebye ahubwo usanga bisiga icyaha umuryango w’Abibumbye.”
Yakomeje kandi ati: “Twabasabye gushyiraho komisiyo yo gukora iperereza kugira ngo bagenzure ibimenyetso ariko ntibagize ubutwari bwo kubikora kandi nta nubwo bazagira kuko bazi ko ari poropaganda.”
Uyu muyobozi uvuga rikijana mu mutwe wa M23, yanavuze ko bamenye ko muri uriya muryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, harimo umukozi w’Umunyekongo umaze igihe akora poropaganda z’ibintu bidafatika bigamije guharabika umutwe wabo.
Kurundi ruhande, Reuters yavuze kandi ko bidashobora kwemeza ko ubwo bwicanyi bwabaye, ariko kandi ivuga ko hari umwe wavuze ko afite abatangabuhamya bemeza ko M23 yakoresheje imbunda n’imipanga mu kwica abasivili.