• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibisobanuro byatanzwe na perezida Bisimwa wa M23 ku bwicanyi bashinjwa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 6, 2025
in Regional Politics
0
Ibisobanuro byatanzwe na perezida Bisimwa wa M23 ku bwicanyi bashinjwa.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibisobanuro byatanzwe na perezida Bisimwa wa M23 ku bwicanyi bashinjwa.

You might also like

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

U Burundi buraramutswa minisitiri w’intebe mushya.

Umuyobozi mukuru w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutangaza ko uyu mutwe wishe abantu 169 muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo ibinyamamakuru mpuzamahanga birimo na Reuters byasohoye amakuru bivuga ko igitero cya M23 cyibasiye abahinzi n’abandi baturage kigwamo abantu 169, ngo nk’uko byabitangarijwe n’umuryango w’Abibumbye.

Perezida Bisimwa mu gusubiza, yavuze ko hakwiye gukorwa iperereza, ariko kandi agaragaza ko bishobora kuba ari ubukangurambaga bugamije kubasiga icyaha.

Yagize ati: “Waruzi ibyo bakoze i Kishishe? Bahimbye inkuru, barangije batangaza inkuru. Birasa n’ubundi nibi ubirebye neza. Twaje no kubasigira Kishishe ariko bananiwe kwerekana aho twashinguye abo bavuga ko bapfuye, bananiwe no gutanga umwirondoro wa buri muntu wishwe.”

Yongeye ati: “Kuri iyi nshuro baravuga iki? Baravuga ngo twakiriye amakuru y’amasoko runaka. Ni ukuvuga amakuru batigenzuriye ubwabo. Izo ni zo ntege nke z’ibyo biro byuburenganzira bwa muntu.”

Ashimangira avuga ko mu kuri guhari ibyo bintu ngo ntabyigeze biba.

Ati: “Inkuru ubundi ivuga iki? Inkuru ivuga uwitwa Mulumba, umuvugizi wa FDLR uzwi mu karere wagiye asohora inyandiko za poropaganda zo guharabika abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, ariko ngo mukuri iyo urebye ahubwo usanga bisiga icyaha umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje kandi ati: “Twabasabye gushyiraho komisiyo yo gukora iperereza kugira ngo bagenzure ibimenyetso ariko ntibagize ubutwari bwo kubikora kandi nta nubwo bazagira kuko bazi ko ari poropaganda.”

Uyu muyobozi uvuga rikijana mu mutwe wa M23, yanavuze ko bamenye ko muri uriya muryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, harimo umukozi w’Umunyekongo umaze igihe akora poropaganda z’ibintu bidafatika bigamije guharabika umutwe wabo.

Kurundi ruhande, Reuters yavuze kandi ko bidashobora kwemeza ko ubwo bwicanyi bwabaye, ariko kandi ivuga ko hari umwe wavuze ko afite abatangabuhamya bemeza ko M23 yakoresheje imbunda n’imipanga mu kwica abasivili.

Tags: KishisheM23RutshuruubwicanyiUmuryango w'Abibumbye
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

by Bruce Bahanda
August 7, 2025
0
U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC. Minisitiri w'intebe wungirije w'u Bubiligi akaba na minisitiri w'ubanye n'amahanga w'icyo gihugu, yavuze ko umutwe wa M23 urwanya...

Read moreDetails

Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

by Bruce Bahanda
August 6, 2025
0
Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n'ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro. Umuryango w'Abibumbye wavuze ko hari ibihugu 32 birimo 16 byo...

Read moreDetails

U Burundi buraramutswa minisitiri w’intebe mushya.

by Bruce Bahanda
August 5, 2025
0
U Burundi buraramutswa minisitiri w’intebe mushya.

U Burundi buraramutswa minisitiri w'intebe mushya. Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, ari we Nestor Ntahontuye. Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 05/08/2025, nibwo...

Read moreDetails

Ethiopia Deploys Forces Near Eritrea Border. Tensions Escalate

by minebwenews
August 5, 2025
0
Ethiopia Deploys Forces Near Eritrea Border. Tensions Escalate

Ethiopia-Eritrea Border Tensions Escalate as Troops and Heavy Weaponry Deploy Near AssabAddis Ababa. August 5, 2025 Reports confirmed Tensions between Ethiopia and Eritrea have reached a critical point as...

Read moreDetails

Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
August 5, 2025
0
Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda.

Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zigiye kohereza abimukira 250 mu Rwanda nyuma y'aho ibi bihugu byombi bibyumvikanyeho. Ni amakuru yemejwe n'umuvugizi w'u Rwanda, Yolande...

Read moreDetails
Next Post
Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y’i Mulenge.

Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y'i Mulenge.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?