• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibitero by’Ingabo z’u Burundi n’iza Leta ya RDC mu misozi ya Minembwe byongeye gukaza umutekano muke

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 19, 2026
in Conflict & Security
0
MRDP–Twirwaneho na M23 Bahanuye Drones za FARDC Zirenga Imwe
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibitero by’Ingabo z’u Burundi n’iza Leta ya RDC mu misozi ya Minembwe byongeye gukaza umutekano muke

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, muri teritwari ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko habaye ibindi bitero byagabwe ku baturage b’Abanyamulenge, bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Leta ya RDC.

READ ALSO

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

Ibi bitero byagabwe ku mihana ituwe n’Abanyamulenge iherereye mu bice bya Gakenge ndetse no mu nkengero za Kalingi, ahazwi nka Bicumbi na Mutunda. Amakuru yizewe atangwa n’abari muri utu duce agaragaza ko izi ngabo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bagabye ibyo bitero mu masaha y’itondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19/02/2026.

Nk’uko amakuru akomeza abivuga, iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, rigizwe n’Ingabo za Leta (FARDC), iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo, ryakoresheje intwaro ziremereye n’izoroheje mu kugaba ibyo bitero byibasiraga abaturage.

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko urwanira kurengera Abanyamulenge, watabaye usubiza inyuma ibyo bitero. Nubwo bimeze bityo ariko, amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko hari umusivili umwe w’Umunyamulenge wishwe, aho bivugwa ko yararagiye inka ze mu rwuri agahurira n’izo ngabo, akahasiga ubuzima.

Ibi bitero bibaye mu gihe ubuyobozi bwa RDC bwari bwatangaje ko bwemeye agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu rwego rwo kugabanya imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amateka y’umutekano muke mu misozi ya Minembwe n’ahandi hatuwe n’Abanyamulenge akomeje kuba ingorabahizi, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano wabo, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gutuma bamwe bava mu byabo bagahungira mu bindi bice byizewe kurushaho. Ibi bikaba byiyongera ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi birangwa n’imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru.

Tags: IbiteroMinembwe

Related Posts

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano
Conflict & Security

Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano

September 25, 2026
Next Post
Oliver Rumenge Yasabye Abanye-Congo Gusigasira Umurage w’Intwari Yarwaniye Uburenganzira n’Umutekano w’Abaturage

Oliver Rumenge Yasabye Abanye-Congo Gusigasira Umurage w’Intwari Yarwaniye Uburenganzira n’Umutekano w’Abaturage

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
  • Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?