Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero byibasiriye abaturage n’ibirindiro by’umutwe wa m23 i Nyangenzi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Epfo, uyu mutwe wa m23 urwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa ubisubiza inyuma.
Isaha ya saa kumi n’imwe zija gushyira muri saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/04/2025, nibwo ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ryagabye ibitero i Nyangenzi no mu bindi bice bituwe n’abaturage biherereye muri icyo gice, ariko m23 ikaza kubisubiza inyuma.
Ibyo bice n’ibirimo Mumusho mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Bukavu, cyo kimwe na Munya nayo itari kure n’i Bukavu. Utu duce twombi tukaba duherereye mu nkengero za centre ya Nyangenzi.
M23 imaze amezi abiri igenzura iki gice cya Nyangenzi n’inkengero zacyo, yirwanyeho ivugutira umuti ririya huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa irisubiza inyuma .
Kugeza ubu uyu mutwe wa m23 aracyagenzura utu duce.
Ibi bitero bije bikurikira nanone ibindi iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye i Nyangenzi mu byumweru bibiri bishyize, nabyo bikaza gusubizwa inyuma n’uyu mutwe.
Uruhande rwa Leta rugaba biriya bitero rugamije kwisubiza ibice m23 yarwambuye birimo Kamanyola iyo uyu mutwe wafashe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nyuma yuko wari wafashe umujyi wa Bukavu ku ya 16/02/2025.
Ni ibitero amakuru avuga ko byaguyemo abasirikare ba FARDC na Wazalendo benshi barimo n’abasirikare bakuru ba Leta babiri, umwe muri bo akaba yarafite ipeti rya Colonel mu gihe undi yarafite ipeti rya Major.
Aya makuru asoza agaragaza ko iri huriro ry’ingabo za RDC ryagabye ibi bitero riturutse i Kaziba ahaheruka gufatwa n’uyu mutwe wa m23 nyuma ukaza kuhikura nta mirwano ibaye, maze Wazalendo, Ingabo z’u Burundi iza Congo na FDLR barayigarurira.