Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 1, 2025
in Regional Politics
0
Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero byibasiriye abaturage n’ibirindiro by’umutwe wa m23 i Nyangenzi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Epfo, uyu mutwe wa m23 urwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa ubisubiza inyuma.

Isaha ya saa kumi n’imwe zija gushyira muri saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/04/2025, nibwo ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ryagabye ibitero i Nyangenzi no mu bindi bice bituwe n’abaturage biherereye muri icyo gice, ariko m23 ikaza kubisubiza inyuma.

Ibyo bice n’ibirimo Mumusho mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Bukavu, cyo kimwe na Munya nayo itari kure n’i Bukavu. Utu duce twombi tukaba duherereye mu nkengero za centre ya Nyangenzi.

M23 imaze amezi abiri igenzura iki gice cya Nyangenzi n’inkengero zacyo, yirwanyeho ivugutira umuti ririya huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa irisubiza inyuma .
Kugeza ubu uyu mutwe wa m23 aracyagenzura utu duce.

Ibi bitero bije bikurikira nanone ibindi iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye i Nyangenzi mu byumweru bibiri bishyize, nabyo bikaza gusubizwa inyuma n’uyu mutwe.

Uruhande rwa Leta rugaba biriya bitero rugamije kwisubiza ibice m23 yarwambuye birimo Kamanyola iyo uyu mutwe wafashe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nyuma yuko wari wafashe umujyi wa Bukavu ku ya 16/02/2025.

Ni ibitero amakuru avuga ko byaguyemo abasirikare ba FARDC na Wazalendo benshi barimo n’abasirikare bakuru ba Leta babiri, umwe muri bo akaba yarafite ipeti rya Colonel mu gihe undi yarafite ipeti rya Major.

Aya makuru asoza agaragaza ko iri huriro ry’ingabo za RDC ryagabye ibi bitero riturutse i Kaziba ahaheruka gufatwa n’uyu mutwe wa m23 nyuma ukaza kuhikura nta mirwano ibaye, maze Wazalendo, Ingabo z’u Burundi iza Congo na FDLR barayigarurira.

Tags: IbiteroM23NyangenziWazalendo
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.

Mu Burasizuba bwa RDC havutse undi mutwe witwara gisirikare ukomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?