Ibivugwa i Kaziba nyuma y’aho m23 ihafashe ikaza kuhikura nta mirwano.
Nyuma y’aho umutwe wa m23 wigaruriye i Kaziba ukaza kuhikura nta mirwano ibaye, hongeye kwinjiramo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, nk’uko abariyo babibwiye Minembwe Capital News.
Ijoro ryo ku itariki ya 10/ 03/2025, ni bwo m23 yafashe i Kaziba, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Kaziba ni imwe mu ma cheferi abiri agize teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuko nyuma y’iyi cheferi ya Kaziba indi ni iya Ngweshi.
Uyu mutwe wa m23 ukimara gufata iki gice wahise ukomeza imirwano ufata n’ibindi bice byarimo ingabo z’u Burundi biri mu misozi iri hagati ya Kaziba na Rurambo ahazwi nk’i Mulenge, arikoho akaba ari muri teritware ya Uvira. Ndetse bakomerezaho binjira muri Rurambo nyirizina ahatuwe n’Abanyamulenge, aho hagaragaye n’amashusho y’aba barwanyi ba m23 bari kwakirwa n’Abanyamulenge. Ubona byari ibyishimo bidasanzwe.
Ni mu gihe aba Banyamulenge bari bagize igihe mu mibabaro myinshi, iyo bategwa n’ingabo za Leta y’iki gihugu.
Iyi nkuru ikavuga ko m23 yirukanye ziriya ngabo z’u Burundi zari muri iyo misozi zihungira mu bice by’unamiye umujyi wa Uvira, nka za Luvungi na Remela n’ahandi.
Nk’uko abatuye i Kaziba babibwiye Minembwe Capital News, aba barwanyi bo muri m23 ntabarwanyi babo bigize basiga muri iki gice cya Kiziba, kuko ijoro buca ari ku wa gatanu Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bongeye kwinjira muri iki gice kandi.
Umwe mubaturiye iki gice yagize ati: “Binjiye muri Kaziba kandi. Barya bajura bo muri Wazalendo bagarutse i Kaziba. Barikumwe n’ingabo z’u Burundi.”
Abaturage batuye i Kaziba ntibishimiye ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kuko bazishinja kubasahura no kubagirara nabi.
Ati: “Baratwiba, bashinga n’amabariyeri yo kutwambura. Nta kindi bashoboye.”
Usibye n’icyo babuza abaturage ba Kaziba kuja gucururiza mu bice bigenzurwa na m23.
Yagize ati: “Imodoka zijana iby’ashara i Bukavu na Kamanyola, Wazalendo bari kuzihagarika muri centre ya Kaziba.”
Ibi bikaba byongeye gutuma iki gice cyongera kubamo umutekano muke, bitandukanye n’iminsi itatu cyamaze kitagenzurwa n’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.
Hagataho umutwe wa m23 nawo ubu urabarizwa i Mulenge, cyane cyane muri Rurambo, ibyatumye Abanyamulenge bashima Imana aho bavuga ko Imana yabatabaye inyuze mubana babo ari bo m23.