• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa i Kaziba nyuma y’aho m23 ihafashe ikaza kuhikura nta mirwano.

minebwenews by minebwenews
March 16, 2025
in Regional Politics
0
Ingabo z’u Burundi zakijijwe n’amaguru zihunga m23 i Kaziba.
119
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa i Kaziba nyuma y’aho m23 ihafashe ikaza kuhikura nta mirwano.

Nyuma y’aho umutwe wa m23 wigaruriye i Kaziba ukaza kuhikura nta mirwano ibaye, hongeye kwinjiramo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, nk’uko abariyo babibwiye Minembwe Capital News.

Ijoro ryo ku itariki ya 10/ 03/2025, ni bwo m23 yafashe i Kaziba, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Kaziba ni imwe mu ma cheferi abiri agize teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuko nyuma y’iyi cheferi ya Kaziba indi ni iya Ngweshi.

Uyu mutwe wa m23 ukimara gufata iki gice wahise ukomeza imirwano ufata n’ibindi bice byarimo ingabo z’u Burundi biri mu misozi iri hagati ya Kaziba na Rurambo ahazwi nk’i Mulenge, arikoho akaba ari muri teritware ya Uvira. Ndetse bakomerezaho binjira muri Rurambo nyirizina ahatuwe n’Abanyamulenge, aho hagaragaye n’amashusho y’aba barwanyi ba m23 bari kwakirwa n’Abanyamulenge. Ubona byari ibyishimo bidasanzwe.
Ni mu gihe aba Banyamulenge bari bagize igihe mu mibabaro myinshi, iyo bategwa n’ingabo za Leta y’iki gihugu.

Iyi nkuru ikavuga ko m23 yirukanye ziriya ngabo z’u Burundi zari muri iyo misozi zihungira mu bice by’unamiye umujyi wa Uvira, nka za Luvungi na Remela n’ahandi.

Nk’uko abatuye i Kaziba babibwiye Minembwe Capital News, aba barwanyi bo muri m23 ntabarwanyi babo bigize basiga muri iki gice cya Kiziba, kuko ijoro buca ari ku wa gatanu Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bongeye kwinjira muri iki gice kandi.

Umwe mubaturiye iki gice yagize ati: “Binjiye muri Kaziba kandi. Barya bajura bo muri Wazalendo bagarutse i Kaziba. Barikumwe n’ingabo z’u Burundi.”

Abaturage batuye i Kaziba ntibishimiye ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kuko bazishinja kubasahura no kubagirara nabi.

Ati: “Baratwiba, bashinga n’amabariyeri yo kutwambura. Nta kindi bashoboye.”
Usibye n’icyo babuza abaturage ba Kaziba kuja gucururiza mu bice bigenzurwa na m23.

Yagize ati: “Imodoka zijana iby’ashara i Bukavu na Kamanyola, Wazalendo bari kuzihagarika muri centre ya Kaziba.”

Ibi bikaba byongeye gutuma iki gice cyongera kubamo umutekano muke, bitandukanye n’iminsi itatu cyamaze kitagenzurwa n’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.

Hagataho umutwe wa m23 nawo ubu urabarizwa i Mulenge, cyane cyane muri Rurambo, ibyatumye Abanyamulenge bashima Imana aho bavuga ko Imana yabatabaye inyuze mubana babo ari bo m23.

Tags: KazibaM23Wazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?