Ibivugwa kuri Lt Gen Masunzu wageze i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Lieutenant General Pacifique Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yageze i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Mu masaha make ashize yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20/01/2025 ni bwo Lt Gen. Masunzu yasesekaye mu mujyi wa Bukavu.
Amakuru yizewe Minembwe.com yamaze ku menya nuko uyu muyobozi wo muri FARDC yageze i Bukavu nyuma y’aho yari avuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Bikavugwa ko yari i Burundi kuganira n’abategetsi baho ku byerekeye i ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Leta y’u Burundi isanzwe ifite ingabo zayo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru zibarirwa mu bihumbi 15, aho zifasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 nubwo ntacyo zihindura kuko nta gace nakamwe zirambura abo barwanyi.
Iyi nkuru ikavuga uruzinduko rwa Masunzu i Bujumbura rwari rugamije gusaba u Burundi kongera ingabo zabwo muri RDC kugira ngo aziyobore murugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23.
Ni mu gihe uyu musirikare ufite ipeti ry’inyenyeri zitatu, aheruka guhabwa kuyobora zone ya gatatu, ikaba ireba intara zitandatu harimo n’iz’u Burasirazuba bw’iki gihugu, Kivu Yaruguru n’iyEpfo.
Ubwo Masunzu yari amaze kwakirwa i Bukavu yahise ajanwa muri Hotel y’itwa Riviera ya Bahati Lukwebo.
Uyu musirikare ageze muri aka karere mu gihe ku munsi w’ejo hashize ingabo za FARDC na FDLR bagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge benewabo. Ibyo bitero bikaba byaragabwe mu mihana iherereye mu bice byo muri Komine ya Minembwe.Ni bitero byasize bihitanye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi harimo kandi ko iz’i ngabo za FARDC zanatwitse n’amwe mu mazu yabenewabo na Masunzu.
Ahageze kandi mu gihe umutwe wa M23 wafashe tumwe mu duce two muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.