• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, March 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 19, 2025
in World News
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

You might also like

Ibikoresho by’Ingenzi byasenywe mu Gikorwa cya Gisirikare Cyitondewe cya Israel

Abapfuye muri Iran Bakomeje Kwiyongera, Misile Yageze muri Turikiya mu gihe Amerika na Israel Bakomeje Ibitero Simusiga

Ihererekanyabubasha i Tehran: Mojtaba Yatorewe Gusimbura Ayatollah ku Buyobozi bw’Ikirenga bwa Iran

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko igihugu cye gishyigiye byeruye Israel mu ntambara irimo na Iran.

Amakuru avuga ko Trump ashyigikiye gahunda yo gutera Iran yatangajwe bwa mbere n’igitangazamakuru cya The Wall Street Journal cyo muri Amerika.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko Amerika yafashije Israel mu bitero yagabye muri Iran murukerera rwo ku wa gatanu.

Yayifashije kandi ubwo Iran yayiteraga ikayifasha mu buryo bwo gukumira ibisasu byaraswaga muri Israel.

Mu ijambo ryo ku wa gatatu Khamenei yatangaje acyaha Trump, avuga ko uruhare rwa gisirikare rw’Amerika urwo ari rwo rwose, yaruhuriramo n’akaga yongeraho ati: “Igihugu cya Iran ntikizamanika amaboko.”

Trump yahise apfobya ukwo kwanga kumanika amaboko, aho yagize ati: “Amahirwe masa ariko yongera kwanga guhishyura gahunda ze. Yagize ati: “Ndashaka kuvuga nta muntu n’umwe uzi icyo ngiye gukora.”

“Ku manika amaboko nta yandi mananiza ibyo bivuze ko nabirambiwe.”

Hagataho, Israel yagabye ibindi bitero bya gisirikare kuri Iran, irasa ahari ibisasu bya misile no kubigo bya nucléaire.

Ariko ibi bitero, Iran yavuze ko yabisubije , ndetse igaragaza ko mu kubisubiza yakoresheje misile zihuta cyane.

Bwari ubwa mbere Khamenei itangaje ku mugaragaro kuva ku wa gatanu ubwo Israel yatangiraga kugaba ibitero kuri Iran avuga ko ari ibyo gukumira.

Ambasaderi wa Iran mu muryango w’Abibumbye, yanenze Trump, mu nyandiko ze yacyishije kuri Twitter, yagize ati: “Iran ntabwo ijya mu biganiro ku gahato, ndetse rwose ntabwo izabigirana nagashozantambara utakigezweho wiziritse ku kwigaragaza.”

Yongeye kandi ati: “Nta munya-Iran wigeze na rimwe yikubita hasi imbere y’amarembo ya White House.”

“Ikintu cyonyine gisuzuguritse cyane kurusha ibinyoma bye ni inkenke y’ubugwari ye yo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran.”

Iyi ntambara y’amagambo yabaye mu gihe Abanya-Iran bakomeje guhunga bava mu murwa mukuru w’iki gihugu cyabo , usanzwe utuwe n’abaturage miliyoni 10, bashaka aho bahungira ibitero bya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa gatatu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirimo gutera imbere intambwe ku yindi zerekeza ku gukuraho inkenke ziterwa n’ibigo bya nuclĂ©aire bya misile byo mu bwoko bwa “ballestic.”

Yagize ati: “Tugenzura ikirere cyo hejuru ya Tehran turimo kurasa n’imbaraga nyinshi cyane ku butegetsi bw’aba-ayotallah. Turmo kurasa ku bigo bya nuclĂ©aire, kuri za misile, ku byicaro bikuru, ibirango by’ubutegetsi.

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Peter Hegseth yabwiye akanama ko mu nteko ishinga amategeko umutwe wa ba sena ko Pentagon (ibiro bikuru by’ingabo za Amerika) ko yiteguye gushyira mu ngiro itegeko iryo ariryo ryose yahabwa na Trump.

Ibi yabivuze mu gihe Ingabo za Amerika zarimo zisuganya mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Indege z’intambara za Amerika zirimo izo mu bwoko bwa F-22 na F-35 zagaragaye zerekeza gufasha Israel, bikavugwa ko zabonywe n’ikorana buhanga rya internet.

Kimwecyo aya makuru akomeza avuga ko Amerika ntirageza ubusabe bwayo ku Bwongereza bwo gukoresha ibibuga by’indege byayo.

Kuva ku wa gatatu, Ambasade y’Amerika iri i Tel Aviv yatangaje gahunda yo guhungisha Abanyamerika ubu bari muri Israel. Umubare w’Abanyamerika bashaka guhunga bava muri Israel ntuzwi ndetse ntibizwi niba igisirikare cy’Amerika cyafasha mu kuhabakura mu ndege.

Kuva Israel yatangira ibitero byayo kuri Iran ku wa gatanu, bimaze kwica abantu 585, nk’uko imiryango itandukanye igenda ibivuga.

Iyo miryango igaragaza ko abishwe 239 ari abasivili naho 126 ni abo mu nzego z’umutekano.

Iran mu kwihorera yarashe misile zigera kuri 400 kuri Israel, zica abantu 24, bose b’abasivili, nk’uko abategetsi bo muri Israel babivuga.

Televiziyo ya Iran yaburiye abaturage b’iki gihugu ko bakwiye kwirengangiza amashusho adafite icyo avuze , isaba aba baturage guhaguruka bakarwanirira igihugu cyabo. Ni mu gihe iyi televisiyo yinjiriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize iti: “Nubona ubutumwa budafite icyo buvuze igihe urimo kureba televiziyo, biraba bitewe n’umwanzi urimo kudurumbanya umuyoboro w’ibimenyetso by’icyogajuru.”

Bigaragara ko aba- hackers binjiriye iyo televiziyo bagatangaza ibyo gushinja Iran kunanirwa kuyobora iki gihugu.

Ahanini ayo mashusho agaragazwa kuri iyo televiziyo ni ayi myigaragambyo yagiye abera muri iki gihugu mu mwaka wa 2022.

Tags: AmerikaUruhare
Share31Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibikoresho by’Ingenzi byasenywe mu Gikorwa cya Gisirikare Cyitondewe cya Israel

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Ibikoresho by’Ingenzi byasenywe mu Gikorwa cya Gisirikare Cyitondewe cya Israel

Ibikoresho by’Ingenzi byasenywe mu Gikorwa cya Gisirikare Cyitondewe cya Israel Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zagabye igitero gikomeye cyibasiye ibikorwa by’ingenzi byari bigize gahunda ya misile ziraswa...

Read moreDetails

Abapfuye muri Iran Bakomeje Kwiyongera, Misile Yageze muri Turikiya mu gihe Amerika na Israel Bakomeje Ibitero Simusiga

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Amerika na Israel Byagabye Igitero Simusiga kuri Irani

Abapfuye muri Iran Bakomeje Kwiyongera, Misile Yageze muri Turikiya mu gihe Amerika na Israel Bakomeje Ibitero Simusiga Intambara iri guhuza Iran n’ihuriro rigizwe na Leta Zunze Ubumwe za...

Read moreDetails

Ihererekanyabubasha i Tehran: Mojtaba Yatorewe Gusimbura Ayatollah ku Buyobozi bw’Ikirenga bwa Iran

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Ihererekanyabubasha i Tehran: Mojtaba Yatorewe Gusimbura Ayatollah ku Buyobozi bw’Ikirenga bwa Iran

Ihererekanyabubasha i Tehran: Mojtaba Yatorewe Gusimbura Ayatollah ku Buyobozi bw’Ikirenga bwa Iran Mu bihe by’ihungabana rikomeye muri politiki y’akarere ka Tuwayeri no ku rwego mpuzamahanga, haravugwa inkuru y’uko...

Read moreDetails

Impungenge ku Ntambara ya Iran: Ibitero bya Israel na Amerika, Ikoranabuhanga rya Hypersonic n’Ingaruka ku Mutekano w’Isi

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Impungenge ku Ntambara ya Iran: Ibitero bya Israel na Amerika, Ikoranabuhanga rya Hypersonic n’Ingaruka ku Mutekano w’Isi

Impungenge ku Ntambara ya Iran: Ibitero bya Israel na Amerika, Ikoranabuhanga rya Hypersonic n’Ingaruka ku Mutekano w’Isi Mu gihe umwuka mubi wa politiki n’umutekano ukomeje kuzamuka mu Burasirazuba...

Read moreDetails

Iran n’Imbaraga za Kirimbuzi: Ese Ububiko bw’Intwaro bwatangiye Gushyira Isi mu Ngorane z’Umwuka w’Intambara

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
Iran n’Imbaraga za Kirimbuzi: Ese Ububiko bw’Intwaro bwatangiye Gushyira Isi mu Ngorane z’Umwuka w’Intambara

Iran n’Imbaraga za Kirimbuzi: Ese Ububiko bw’Intwaro bwatangiye Gushyira Isi mu Ngorane z’Umwuka w’Intambara Amakuru agezweho ava mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Iran...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Havuzwe amakuru y'uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi MaĂŻ MaĂŻ Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?