• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 17, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 19, 2025
in World News
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko igihugu cye gishyigiye byeruye Israel mu ntambara irimo na Iran.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Amakuru avuga ko Trump ashyigikiye gahunda yo gutera Iran yatangajwe bwa mbere n’igitangazamakuru cya The Wall Street Journal cyo muri Amerika.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko Amerika yafashije Israel mu bitero yagabye muri Iran murukerera rwo ku wa gatanu.

Yayifashije kandi ubwo Iran yayiteraga ikayifasha mu buryo bwo gukumira ibisasu byaraswaga muri Israel.

Mu ijambo ryo ku wa gatatu Khamenei yatangaje acyaha Trump, avuga ko uruhare rwa gisirikare rw’Amerika urwo ari rwo rwose, yaruhuriramo n’akaga yongeraho ati: “Igihugu cya Iran ntikizamanika amaboko.”

Trump yahise apfobya ukwo kwanga kumanika amaboko, aho yagize ati: “Amahirwe masa ariko yongera kwanga guhishyura gahunda ze. Yagize ati: “Ndashaka kuvuga nta muntu n’umwe uzi icyo ngiye gukora.”

“Ku manika amaboko nta yandi mananiza ibyo bivuze ko nabirambiwe.”

Hagataho, Israel yagabye ibindi bitero bya gisirikare kuri Iran, irasa ahari ibisasu bya misile no kubigo bya nucléaire.

Ariko ibi bitero, Iran yavuze ko yabisubije , ndetse igaragaza ko mu kubisubiza yakoresheje misile zihuta cyane.

Bwari ubwa mbere Khamenei itangaje ku mugaragaro kuva ku wa gatanu ubwo Israel yatangiraga kugaba ibitero kuri Iran avuga ko ari ibyo gukumira.

Ambasaderi wa Iran mu muryango w’Abibumbye, yanenze Trump, mu nyandiko ze yacyishije kuri Twitter, yagize ati: “Iran ntabwo ijya mu biganiro ku gahato, ndetse rwose ntabwo izabigirana nagashozantambara utakigezweho wiziritse ku kwigaragaza.”

Yongeye kandi ati: “Nta munya-Iran wigeze na rimwe yikubita hasi imbere y’amarembo ya White House.”

“Ikintu cyonyine gisuzuguritse cyane kurusha ibinyoma bye ni inkenke y’ubugwari ye yo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran.”

Iyi ntambara y’amagambo yabaye mu gihe Abanya-Iran bakomeje guhunga bava mu murwa mukuru w’iki gihugu cyabo , usanzwe utuwe n’abaturage miliyoni 10, bashaka aho bahungira ibitero bya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa gatatu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirimo gutera imbere intambwe ku yindi zerekeza ku gukuraho inkenke ziterwa n’ibigo bya nucléaire bya misile byo mu bwoko bwa “ballestic.”

Yagize ati: “Tugenzura ikirere cyo hejuru ya Tehran turimo kurasa n’imbaraga nyinshi cyane ku butegetsi bw’aba-ayotallah. Turmo kurasa ku bigo bya nucléaire, kuri za misile, ku byicaro bikuru, ibirango by’ubutegetsi.

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Peter Hegseth yabwiye akanama ko mu nteko ishinga amategeko umutwe wa ba sena ko Pentagon (ibiro bikuru by’ingabo za Amerika) ko yiteguye gushyira mu ngiro itegeko iryo ariryo ryose yahabwa na Trump.

Ibi yabivuze mu gihe Ingabo za Amerika zarimo zisuganya mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Indege z’intambara za Amerika zirimo izo mu bwoko bwa F-22 na F-35 zagaragaye zerekeza gufasha Israel, bikavugwa ko zabonywe n’ikorana buhanga rya internet.

Kimwecyo aya makuru akomeza avuga ko Amerika ntirageza ubusabe bwayo ku Bwongereza bwo gukoresha ibibuga by’indege byayo.

Kuva ku wa gatatu, Ambasade y’Amerika iri i Tel Aviv yatangaje gahunda yo guhungisha Abanyamerika ubu bari muri Israel. Umubare w’Abanyamerika bashaka guhunga bava muri Israel ntuzwi ndetse ntibizwi niba igisirikare cy’Amerika cyafasha mu kuhabakura mu ndege.

Kuva Israel yatangira ibitero byayo kuri Iran ku wa gatanu, bimaze kwica abantu 585, nk’uko imiryango itandukanye igenda ibivuga.

Iyo miryango igaragaza ko abishwe 239 ari abasivili naho 126 ni abo mu nzego z’umutekano.

Iran mu kwihorera yarashe misile zigera kuri 400 kuri Israel, zica abantu 24, bose b’abasivili, nk’uko abategetsi bo muri Israel babivuga.

Televiziyo ya Iran yaburiye abaturage b’iki gihugu ko bakwiye kwirengangiza amashusho adafite icyo avuze , isaba aba baturage guhaguruka bakarwanirira igihugu cyabo. Ni mu gihe iyi televisiyo yinjiriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize iti: “Nubona ubutumwa budafite icyo buvuze igihe urimo kureba televiziyo, biraba bitewe n’umwanzi urimo kudurumbanya umuyoboro w’ibimenyetso by’icyogajuru.”

Bigaragara ko aba- hackers binjiriye iyo televiziyo bagatangaza ibyo gushinja Iran kunanirwa kuyobora iki gihugu.

Ahanini ayo mashusho agaragazwa kuri iyo televiziyo ni ayi myigaragambyo yagiye abera muri iki gihugu mu mwaka wa 2022.

Tags: AmerikaUruhare

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Havuzwe amakuru y'uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Martin Fayulu Yashyize Hanze Ibyamubayeho mu Myigaragambyo ya C64; Anagaragaza Ibyo Yasabye Abapolisi
  • RDC : L’Assemblée nationale rejette la participation de l’AFC/M23 au dialogue national et fixe une ligne rouge
  • Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yanze uruhare rwa AFC/M23 mu biganiro by’Abanyekongo, ishyiraho umurong
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?