Ingabo z’u Burundi zibarirwa muri 250 ziheruka gukimirana, zisubira mu Minembwe, nyuma y’uko zari zahavuye zigana i Baraka, ahazwi nk’u Mujyi wa teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ibyabo byamaze ku menyekana.
Abasirikare b’u Burundi bavuye mu Minembwe, mu mpera z’i Cyumweru gishize, berekeza i Baraka, aho bamaze iminsi itatu yonyine gusa, maze bongera gusubira mu Minembwe.
Ubwo bageraga i Baraka, bakiriwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zo muri Regima ireba uwo Mujyi wa Baraka. Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’u mwe mu Basirikare b’u Burundi baherereye mu Minembwe, yavuze ko bavuye mu Minembwe bagiye koherezwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23, ariko basabwa kubanza guca Baraka ngo bahabwe amabwiriza.
Uy’u musirikare yavuze kandi ko bamaze kugera i Baraka bakirwa neza n’igisirikare cya FARDC nyuma yaho haza kuza umusirikare w’u Burundi, wari uvuye i Bujumbura ufite ipeti rya General, abatangariza ko afite ubutumwa bureba ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi zari zi vuye mu Minembwe na FARDC ireba i Baraka.
Haje kuba iki ganiro cyahuje abo basirikare b’u Burundi bari bageze i Baraka bavuye mu Minembwe n’umusirikare mukuru wari uvuye i Bujumbura, n’abasirikare ba FARDC, muri icyo kiganiro, abasirikare b’u Burundi, bategetswe kongera gusubira mu Minembwe ngo kuko umutekano w’igihugu cyabo ugomba kurindirwa mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Yakomeje avuga ko abasirikare b’u Burundi bongeye gusubira mu Minembwe, maze bahabwa imifuka y’imiceri, imbunda n’amasasu.
Hari amashusho y’abo basirikare b’u Burundi yafashwe ubwo bari bageze mu Bibogobogo bongeye gukumirana basubira mu Minembwe, bavuye i Baraka, yagaragaza ga ko bari bikoreye ubona baremerewe cyane, nk’uko bya navuzwe n’abaturage baturiye ibyo bice.
Umwe mu turage wafashe ayo mashusho ya bwiye Minembwe Capital News, ati: “Ba basirikare b’u Burundi, bongeye gusubira mu Minembwe. Bavuye i Baraka; urabona barushye rwose! kuko bari koreye bidasanzwe, bikoreye imbunda zimwe ubona z’imizinga, n’imifuka y’imiceri ndetse n’amasasu.”
Gusa mu minsi itatu ishize umuryango w’Abaturage wa Twirwaneho, mu Minembwe, bashize hanze inyandiko ndende zivuga ko bafite amakuru ahagije bahawe n’umusirikare w’u Burundi, aho bavuze ko ya ba buriye ko leta ya perezida Evariste Ndayishimiye yamaze kwinjira mu mugambi wo kurimbura abanyamulenge.
Izo nyandiko zikomeza zivuga ko umugambi Perezida Evariste Ndayishimiye arimo wo kurimbura Abanyekongo ba Banyamulenge awufatikanijemo na leta ya perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Twirwaneho yasoje isaba imiryango Mpuzamahanga kudacyecyeka mu gihe amareta akomeje gutegura imigambi yo gutsemba Abatutsi mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Tu bibutseko ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC, zimaze mu Minembwe, hafi umwaka umwe urengaho ukwezi kumwe ni mugihe bageze mu Minembwe, tariki ya 01/01/2023; Bahageze bavuye ku Ndondo ya Bijombo aho bamaze imyaka irenga ibiri.
Bruce Bahanda.