Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 barashinja ingabo z’umuryango w’Abibumbye gukorana na Fardc ikorana na FDLR, igakoresha n’abana mu gisirikare.
Ni byo umuvuguzi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yavuze akoresheje urubuga rwa X, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024.
Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko kuri uyu wa Mbere, bahawe amakuru yizewe, ndetse yerekana n’inzandiko zivuga ko habaye i Nama yahuje FDLR n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iyo Nama ya huje FDLR na Fardc ngo ikaba ya bereye kuri Hotel Smath, iherereye i Kanombe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yavuze kandi ko k’uruhande rw’u buyobozi bw’Ingabo za RDC ko ibyo biganiro byitabiriwe na General Mayanga, mu gihe FDLR yo abitabiriye ibyo biganiro kwari abo kwa Shariyo.
Kanyuka yakomeje avuga ko inkomeri za FDLR zivurirwa hamwe n’iza basirikare ba Fardc, ko kandi abenshi bahorejwe kuvurirwa mu bitaro bya Centre de Sante ya Numbi, yo muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kuri ibyo umuvuguzi wa M23 akaba yahamagariye imiryango mpuzamahanga ku dacyeceka mugihe abaturage bo mu bwoko bumwe mu Burasirazuba bwa RDC, buri gukomeza kwicwa na FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Uy’u muvugizi wa M23 akaba yasoje avuga ko mu ntambara yabaye kuri uyu wa Mbere, ingabo z’u mutwe abereye umuvuguzi ko zarwanye ku baturage baturiye agace ka Mpati, mu buryo bwa kinyamwuga, ndetse ngo baza no kongera kwa mbura imbunda ninshi ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Mbere, M23 yarwanye ku baturage baturiye Mpati, kandi twa barwanyeho kinyamwuga, ndetse ihuriro ry’ingabo za RDC bataye ibikoresho by’agisirikare byinshi ku rugamba.”
Ni mugihe kandi mu mirwano yabaye kuri uyu wo ku Cyumweru, M23 yari yafashe ibindi bikoresho byinshi by’agisirikare, ibya mbuye FARDC, FDLR, Wagner ingabo z’u Burundi Wazalendo na SADC.
MCN.