Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.
Nubwo Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda bigaragaza ko biri mu nzira z’ibiganiro bigamije guhoshya amakimbirane amaze igihe hagati yabyo, ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kurushinja amakosa akomeye.
Tariki ya 25/04/2025, ni bwo u Rwanda na Congo bibifashijwemo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho mu kugarura amahoro mu karere.
Ibi byagaragazaga ko akarere ka Afrika y’ibiyaga bigari kagiye kwinjira mu mahoro arambye. Icyizere cyarushijeho kwiyongera cyane ubwo Amerika yateguzaga u Rwanda na RDC ko bizayasinyira i Washington DC mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2025, azanaba kandi mu iterambere hagati y’ibi bihugu bitatu.
Kuva icyo gihe abayobozi ba Leta y’i Kinshasa ntibongeye gushinja u Rwanda amakosa, kuko impande zombi muri uku kwezi gushyize, zari zemeranyije kwirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.
Igitangaje minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Theresa Kayikwamba Wagner yabirenzeho atangaza ko u Rwanda ruri guhungabanya umutekano w’u Burasizuba bw’iki gihugu cyabo kandi ko ruri guhotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (Monusco).
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru cyo mu Budage cyitwa Deutsche Well.
Yagize ati: “Dufite ubutumwa bunini bwo kugarura amahoro, kimwe mu bihugu duturanye kiri mubitanga umusanzu mwinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro, ni u Rwanda. Ariko icyo gihugu kivogera ubusugire bw’igihugu cyacu kandi cyagize uruhare mu guhotera abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye, Monusco.”
Leta y’u Rwanda yagiye itera utwatsi ibi birego, isobanura ko ari urwitwazo rwa RDC rugamije kurangaza umuryango mpuzamahanga kugira ngo utita ku mpamvu muzi zateye umutekano muke zirimo imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Mu gihe RDC ivuga ku busugire bwayo, u Rwanda na rwo rugaragaza ko iki gihugu gicumbukiye kandi gifasha umutwe w’iterabwoba ururwanya wa FDLR ufite n’umugambi wo kuruhungabanya, runibutsa ko perezida wayo, Felix Tshisekedi, yeruye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwarwo.
Kubera izi mpamvu u Rwanda rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka. Ni nazo zarufashije guhangana n’ibitero rwagabweho n’ihuriro ry’ingabo za RDC tariki ya 27/01/2025, mbere yuko AFC/M23 ifata umujyi wa Goma. Ibi bitero byishe abaturage 16 bo mu karere ka Rubavu mu Rwanda, hakomereka 161, inzu 200 zarangirika.
Muri icyo kiganiro Kayikwamba yabajijwe niba RDC iha agaciro impungenge u Rwanda rugaragaza z’umutekano warwo, asubiza ko Abanye-Congo ari bo bagirirwa nabi, ati: “Ese ibihumbi by’abantu bapfuye ni Abanye-Congo cyangwa ni Abanyarwanda? Ni Abanye-Congo. Abagore bafatwa ku ngufu ni Abanyarwandakazi? Ni Abanye-Congo.”
Yanabajijwe niba yizera ko Amerika izakemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, asubiza ko RDC yemeye kujya mu biganiro i Washington DC kubera ko hari gahunda ya Luanda yari igiye gufasha ibihugu byombi kugirana amasezerano y’amahoro.
Anavuga ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemeye mu biganiro, byaba iby’u Luanda, Qatar ndetse na Washington, gusa ntiyagaragaje niba RDC na yo yiteguye kubahiriza ibyo yemeye, birimo gusenya burundu FDLR.