Ibyabaye ku nyeshamba za Maï Maï na FDLR, bisa n’ibyawamugani uvuga ngo “intambara ni agapfizi kimiriza bose.”
Amakuru ava mu turere tugize Fizi, Mwenga na Uvira ho muri Kivu y’Amajy’epfo agaragaza ko inyeshamba zahoraga zirwanya ubwoko bw’Abanyamulenge arizo Maï Maï na FDLR zamaze gucika intege ndetse ubwazo zinasuniranamo. Ubu ziri kwihishya hishya hirya no hino mu misozi ya Fizi na Uvira, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Kuvaho uwiyita Gen Ngomanzito atandukaniye n’umutwe wa Red-Tabara ahagana mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, uwo mutwe urwanya Leta y’u Burundi ukaza nokugaba igitero cyo kwihorera ukigaba mu birindiro bya General Hamuri Yakutumba binarangira ibyo birindiro bisenyutse burundu, byari biherereye ahitwa mu Kabandju ho muri Secteur ya Lulenge muri Fizi.
Iki gitero byanavuzwe ko cyatikiriyemo abarwanyi benshi ba ba Bembe, ndetse cyitwa ko ari imperuka kubarwanyi bo mu bwoko bw’Ababembe.
Nyuma y’ubwo hahise haba umwuka mubi hagati ya Maï Maï iyobowe na Gen Ngomanzito (umupfulero) n’iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba wo mu bwoko bw’Ababembe.
Uwo mwuka mubi bivugwa ko wabyaye kwicyana kibandi hagati y’abo mu bwoko bw’Ababembe n’Abapfulero baturiye ibice byo muri teritware ya Fizi.
Amakuru anavuga ko bwana Ngomanzito nibwo yatakambiye depite Bitakwira Justin, nawe uvuka mu bwoko bw’Abapfulero ku musabira imbabazi muri Leta ya Kinshasa.
Ariko abonye ko byanze yigira inama yo guhungira mu duce two muri Secteur ya Ngandji, nibwo abahaturiye bahisemo ku mwirukana, bo akaba ari abo mu bwoko bw’Abashikarangwa bavuga ko yagambaniye benewabo Ababembe bo munzu y’Abashimwenda.
Nibwo yaje gufata umwanzuro ahungira i Baraka ahari na Gen Kibukira nawe umaze iminsi ariho yahungiye nyuma y’intambara zamugonganishije n’abenewabo mu misozi yo muri teritware ya Mwenga. Aha i Baraka hakaba harahungiye abatavuga rumwe na Gen Hamuri Yakutumba.
Tuvuye mu byashikiye abarwanyi bari baherereye i Fizi, no mu bice byo muri teritware ya Uvira naho havugwa abarwanyi ba FDLR basanzwe bazwiho kuba barakoze jenoside mu Rwanda.
Aba barwanyi abenshi muribo bahungiye ku misozi yo muri Rurambo muri teritware ya Uvira bavuye mu mashyamba. Igitangaje bahunganye n’abana n’abagore babo ahanini barahunga bava mu bice byinshi byo mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko binasobanurwa n’uko aba barwanyi ba FDLR arizo interahamwe bahungiye kuri iyi misozi yo muri Rurambo nyuma y’uko Leta ya Kinshasa n’iya Kigali by’umvikanye kurasa zikarandura aba barwanyi. Ni myanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda.
Ndetse ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko aba barwanyi ba FDLR boba bari gusaba gucurwa i wabo mu gihugu cy’u Rwanda.
Muri Rurambo kandi bivugwa ko umu Maï Maï witwa i Lunga uheruka kwitandukanya na Red-Tabara yahise ahungira mu misozi y’unamiye umujyi wa Uvira ku dusozi two mu Rubuga.
Ahanini we yasubiranyemo na benewabo Abapfulero aho bamushinja kwica umurwanyi wo muri ubwo bwoko wari ukomeye witwa Mushombe wapfuye mu myaka ine ishize. Bavuga ko Mushombe yagambaniwe n’uyu Ilunga aza kwicwa arashwe kibandi.
Kubera iy’imivurungano idasanzwe yabaye mu bwoko bw’Ababembe, Abapfulero n’Abanyindu, ivuye ku barwanyi bavuka muri ubwo bwoko kandi aribo bahoraga bagaba ibitero ku Banyamulenge, bakabica bakananyaga n’inka zabo.
Hari icyizere ko akarere k’i Mulenge, agatuwe n’aba Banyamulenge gashobora kubamo amahoro nyuma y’imyaka ikabakaba umunani bari mu ntambara z’urudaca.
Ibitero aba Banyamulenge bagiye bagabwaho n’izo nyeshamba za Maï Maï na FDLR zasenye akarere kabo, nka Mibunda, Bibogobogo, Rurambo, Icyohagati yaza Rwera na Minembwe ahanini mu Marango.
Kuri ubu haratekanye.
c MCF 7 cells were transiently transfected with either empty vector e does priligy work Can you discuss some of the recent advances in our understanding of the inflammatory pathophysiology of rosacea