• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.

minebwenews by minebwenews
January 10, 2025
in Regional Politics
0
Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.
108
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyifatwa rya centre ya Masisi, FARDC yongeye kwivuguruza.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni mu butumwa bwatambutse ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 09/01/2025 bw’umvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yatangaje ko “umutwe wa M23 wongeye kwigarurira centre ya Masisi.”

Hari mu kiganiro uyu muvugizi wa FARDC ku rwego rw’igihugu, Maj Gen Sylvain Ekenge yagiranye n’itangaza makuru i Kinshasa kikaba cyarananyujijwe kuri televisiyo y’igihugu ya RTNC aho yongeye gutangaza ko M23 yongeye kwisubiza zone ya Masisi.

Yagize ati: “Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza zone ya Masisi. Intambara niko ihora, uyu munsi dushobora gutsindwa ariko nyuma intsinzi ikaba iyacu. Twizeye ko intsinzi izaba iyabanye-kongo. Ndabizeza ko tuzahisubiza.”

Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, uyu muvugizi nibwo yari yatangaje ko ingabo za FARDC zambuye umutwe wa M23 centre ya Masisi, aho yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo za FARDC, zafashe umujyi munini wa Masisi, zagaruje kandi na Ngungu, ndetse zifata n’utundi duce duherereye hafi n’umujyi wa Sake hamwe na Bwerimana, Kimoka, Kaluba, Rutoboka na Bikataka.”

Kuruhande rwa M23 n’ubwo umuvugizi wa M23 atigeze agira icyo atangaza kuri ibi byari byatangajwe na FARDC, ariko umwe mu barwanyi b’uwo mutwe ya bwiye Minembwe.com ko tutagomba kwita kubitangazwa na Leta ya Kinshasa ngo kuko ikunze kwibeshera!

Yagize ati: “Njye ndi muri centre ya Masisi, ni twe tuhagenzura. Igitangaje nta n’intambara twahuye nayo kuva tuhafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.”

Uyu murwanyi yanavuze ko ayoboye ibatayo, ariko ko atemerewe gutanga amakuru, yashimangiye ibi agira ati: “Katanyama irabesha. Habe naho Ngungu ivuga ni twe tuhagenzura.”

Nyamara FARDC sibwo bwa mbere, itangaza ko hari uduce yambuye umutwe bahanganye mu gihe cy’imyaka itatu. Ibyo yabikoze no kuri Alimbongo, n’ahandi mu tundi duce two muri teritware ya Rutshuru mu mwaka ushize.

Kimweho, andi makuru ava i Masisi avuga ko ingabo za Congo n’abambari bazo bagerageje gutera ibirindiro bya Ngungu ku mugoroba wo ku wa gatatu, ariko ntibyabahira, hubwo bahatakariza abasirikare benshi barimo n’Abarundi aho ndetse muri abo bapguye barimo uwitwa Patience Gapara wari ufite ipeti rya Lieutenant n’abandi, nk’uko byakomeje gutangazwa ku mbugankoranyambaga z’Abarundi.

Aka gace ka Localité ya Ngungu, umutwe wa M23 umaze amezi icyenda warakigaruriye, kakaba gaherereye muri teritware ya Masisi.

Ni mu gihe centre ya Masisi yo, uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wayigaruriye mu cyumweru gishize, tariki ya 03/1/2025.

Tags: CentreFardcM23Masisi
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?