Iby’ikiganiro Tshisekedi yagiranye n’intumwa idasanzwe ya LONI.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Huang Xia, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, bikaba byibanze ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.
Iyi ntumwa iri mu ruzinduko mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari mu rwego rwo kwitegura inama y’akanama k’umutekano ka Loni iteganyijwe kubera i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku ya 04/04/2025, aho iziga ku bibazo byugarije Congo.
Yavuze ko izarebera hamwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya 2773 no gushakisha amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Nk’uko yabisobanuye yagize ati: “Ni amahirwe akomeye yo guhagarika intambara n’ubushamirane ariko hanatekerezwa ku bisubizo birambye kandi bihamye kugira ngo abaturage batekane.”
Iyi ntumwa kandi yashimangiye ko umuryango w’Abibumbye, imiryango y’akarere ndetse na Afrika Yunze ubumwe bihagurukiye gushaka ibisubizo birambye.
Ibyo bibaye mu gihe m23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo, muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ubundi kandi ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, izirimo iz’u Burundi n’iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi ifasha iki gihugu kurwanya umutwe wa m23 bakomeje guhunga, bagata ibirindiro byabo.