• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyimbitse ku buyobozi bw’intara bwashyizweho muri Kivu Yaruguru.

minebwenews by minebwenews
February 6, 2025
in Regional Politics
0
Menya icyo u Burundi buri kuvuga ku mujyi wa Goma wa fashwe na m23.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyimbitse ku buyobozi bw’intara bwashyizweho muri Kivu Yaruguru.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, rya Alliance Fleveuve Congo, ribarizwamo n’umutwe wa M23,ryashyizeho abayobozi bashya b’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni amakuru iri huriro ryatangaje riciye ku muvugizi waryo, mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho nawe yabitangaje ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 05/02/2025.

Kanyuka yatangaje ko Bahati Musanga Joseph ariwe wagizwe guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kandi ko azungirizwa na Manzi Willy Ngarambe, aho yashinzwe ibijanye na politiki, ubuyobozi n’amategeko.

Naho uwitwa Amani Bahati Shaddrack yagizwe visi guverineri w’iyi ntara, akaba yashinzwe imari, ubukungu n’iterambere.

Ni mugihe kandi ibyatangajwe n’uyu muvugizi wa M23 mu bya politiki, byemeza ko iri huriro ryanashyizeho n’umuyobozi w’umujyi wa Goma ndetse n’abayoboye amakomine.

Uwagizwe Meya w’umujyi wa Goma ni Ndaliani Julien, aho y’ungirijwe na Ngabo Desire.

Mugihe Mukadisi Nirere Helene yabaye burugumestre wa komine ya Goma. Naho Bikuru Crispin aba burugumestre wa komine ya Karisimbi. Bikaba bizwi ko uyu mujyi wa Goma ugira Komine ebyiri gusa.

Undi wagizwe burugumestre ni Kulu Musubao wahawe kuyobora komine ya Kirumba iherereye mu majyepfo ya teritware ya Lubero, ahagize iminsi abarwanyi ba M23 barahigaruriye.

Ibyo byakozwe mu gihe Leta ya Kinshasa nayo mu Cyumweru gishize yimitse guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yashyizeho Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, wasimbuye Maj.Gen. Peter Cirumwami Nkuba uheruka kwicirwa mu ntambara, iki gisirikare gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Somo Kakule, ibirori byo ku mwimika byabereye mu mujyi wa Beni, hanze y’umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Kimwecyo, i Beni naho hasanzwemo icyicaro cya kabiri cy’iyi Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ibya M23 bikaba bitandukanye n’ibyo Leta ya Kinshasa yakoze, kuko yo ibirori byo kwimika guverineri w’iyi ntara ya Kivu Yaruguru, yabikoreye i Goma mu mujyi. Aho iheruka kubohoza ihambuye iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Ibikorwa bya Maj.Gen. Somo Kakule yabitangiriye mu kuvugurura imihanda, aho yasanye umuhanda wa Mbau-Kamango muri Beni aho akorera.

Ndetse mu ijambo yagejeje ku baturage, yababwiye ko mu bimuraje ishinga cyane harimo kuzamura ibikorwaremezo mu bice bikiri mu maboko y’ingabo za Leta ya Kinshasa, muri Kivu Yaruguru.

Uyu mujyi wa Beni ushyinzemo ibiro bya guverineri ku ruhande rwa leta, uherereye mu birometero birenga 340 uvuye mu mujyi wa Goma. Nyuma y’ijambo rye, abenshi mu baturage bahise bavuga ko ntacyo bamwitezeho, ku byo kugarura ibice bigenzurwa na M23.

Kumbuga nkoranyambaga, Abanye-kongo bahise batangira kwandika bagira bati: “Ni gute Jenerali woherejwe kuyobora intara , atangaza ko ibimuraje ishinga birimo ibyo gusana imihanda?”

Banagaragaza ko biteye isoni kuba atangiye imirimo yifotoza afite umwihariko w’abafundi, aho kujya ku mirongo y’urugamba ngo yirukane M23.

Abandi nabo bagaragaje ko ibi bigaragaza imiyoborere idahamye ya perezida Félix Tshisekedi.

Ariko bikaba bizwi ko Kakule yahoze ari komanda kuva mu 2023, aho muri iyo myaka yose yari ayoboye brigade ya 31, isanzwe ifatwa nk’iyambere yibitseho indwanyi zikomeye mu gisirikare cya Congo(FARDC). Bivuze ko nawe ari ndwanyi.

Gusa, uyu Kakule yageze aho asezeranya abaturage be ko bitewe n’uko urugamba ruzagenda azageraho akimurira ibiro bye i Goma, asaba abasirikare ba FARDC na Wazalendo gushikama bakisubiza ibice byose bambuwe na M23.

Tags: GomaGuverineriM23
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku ngabo za Malawi ziri kuvanwa muri RDC.

Ibyo wa menya ku ngabo za Malawi ziri kuvanwa muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?