• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, October 26, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
February 18, 2025
in Regional Politics
0
Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Umutekano ukomeje kuzamba muri Uvira ahanini kubera imirwano irimo kuhabera hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) na Wazalendo, aho yabaye no ku Cyumweru, ikaba yaraguyemo abantu barenga icumi nababiri, barimo abasirikare n’abasivili, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Nk’uko iyi nkuru ivuga iyi mirwano yabaye ku Cyumweru, ni nyuma y’aho umwe mu basirikare ba FARDC yashyize hanze amashusho agaragaza Ingabo za leta zakubiswe bikomeye.

Kimwecyo, ahar’ejo ku wa mbere muri uyu mujyi wa Uvira hagarutse ituze, usibye ko n’uyu munsi byongeye kudogera nyuma y’uko imbunda zikomeje kuwumvikanamo.

Umwe mu baturage baho yabwiye Minembwe.com ati: “Ndumva amasasu yongeye kuba menshi. Twari tuzi ko byarangiye. Ku wa Gatandatu, ku Cyumweru no ku wa mbere byari ibindi. Hapfuye abantu batari munsi ya 14. Barimo abasirikare n’abaturage.”

Avuga ko iyi mirwano yavuye kukuba hari abasirikare bari guhunga M23, Wazalendo bakabaka imbunda nabo bakanga kuzirekura, bagahera ho bakarwana.

Ibi bikaba biri gutuma umutekano wo muri ibyo bice ukomeza kuzamba, kugezaho aba maduka banga kuyakingura.

Ati: “Abantu tubuze amahoro muri Uvira. Nta n’umwe uri gukingura iduka rye; kandi urakingura abasoda ba FARDC na Wazalendo bakarisahura. Bakaryeza!”

Uyu muturage wo mu bwoko bw’Abapfulero uturiye Uvira, yavuze ko ubu bari kwifuza M23 ngo kuko ari yo irimo amahoro y’iki gihugu.

Yagize ati: “Abantu batangiye gukunda M23 ize vuba muri Uvira, kuko abantu baratesetse. Yewe ndetse turabona ko uwo mutwe watinze kutugeraho, kuko umutekano ntawo dufite.”

Hari andi makuru avuga ko Wazalendo basabye FARDC ibikoresho kugira ngo barwanye M23 na yo irabibima, ruhita rwambikana.

Uriya muturage utifuje gutangaza amazina ye, yongeye kandi ati: “Ku wa mbere ejo hashize, hari agahenge ariko nanone nta modoka zarimo zigaragara mu muhanda. Ndetse ko ntabantu batambuka muri iyo mihanda.”

Ikindi kandi nuko nta mashuri, kuko arafunze, ubucuruzi bwafunze, abantu baho bafite ubwoba bwinshi.

Ukuriye sosiyete sivili yo muri Uvira, Serge Kigwati, nawe yemeje aya makuru avuga ko iyi mirwano yatewe no kuba Wazalendo barashatse kwambura intwaro abasirikare ba FARDC bahunze bava i Bukavu. FARDC irabyanga bikaviramo guhangana bakoresheje imbunda.

Uriya muturage wavuganaga na Minembwe.com yavuze kandi ko muri Uvira ntabuyobozi bugihari; yemeza ko bahunze baja i Kalemi abandi baja i Bujumbura.

Amakuru atandukanye avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bakomeje kumanuka bava i Bukavu basatira umujyi wa Uvira, ibyo aba barwanyi bo bataremeza.

Amashusho abigaragaza yashyizwe kumbuga nkoranyambaga yerekana abaturage b’ahitwa i Panzi mu majyepfo ya Bukavu bakira aba barwanyi. Andi mashusho yafashwe n’abaturage yerekana abo barwanyi abaturage bavuga ko bageze ahitwa i Nyangenzi ku nzira yerekeza Uvira.

Umujyi wa Uvira uherereye ku kiyaga cya Tanganyika, uri kuri kilometero 25 uvuye i Bujumbura mu Burundi wambukiye ku mupaka wa Gatumba.
Uyu mujyi ukaba utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi amagana.

Gusa, kuva ku Cyumweru kugeza ahar’ejo, abantu benshi bamaze guhunga bava muri uwo mujyi. U Burundi buvuga ko bumaze kwakira impunzi zigera ku 10.000 zajanywe mu nkambi z’agateganyo ziri mu Ntara za Cibitoke na Bubanza mbere yo kwigizwa kure y’u mupaka nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Tags: ImirwanoUviraWazalendo
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
1
Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by'i ngabo z'u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n'amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge Me.Moise Nyarugabo uzwi cyane muri politiki ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye "guhangana aho gusabiriza" Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko mu bibabazo igihugu cyabo gifite...

Read moreDetails

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Igihano gitangaje cyahanishijwe abasirikare b'u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC Abasirikare b'u Burundi bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n'amaguru nyuma y'uko bishyuzaga umushara barwaniye muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails
Next Post
Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.

Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?