Iby’imfungwa zafunguwe muri Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.
Imfungwa zari zifungiwe muri gereza nkuru ya Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo zafunguwe zose.
Ni imfungwa zirenga 500. Gereza zari zifungiwemo yitwa Mulungu, zikaba zafunguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025.
Izi imfungwa zirimo abasirikare n’abasivili. Amakuru aturuka muri teritware ya Uvira avuga ko zafunguwe n’ubuyobozi bwa gisirikare, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ni nyuma y’uko barwanyi ba M23 bageze mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 50 ugana muri Uvira.
Abasirikare barekuwe biganjemo abaherutse gufungwa bazira guhunga M23 ubwo yari ikomeje gufata ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajy’epfo. Bakoreshejwe inama, bamenyeshwa ko bazasubizwa mu gisirikare kugira ngo bongere bafashe igihugu muri iyi ntambara.
Ubwo ziriya mfungwa zafungurwaga, abasirikare ba FARDC barimo barwana n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, bapfa uguhunga urugamba bahanganyemo na M23.
Hagataho umutwe wa M23 wo ukomeje kuvuga ko ukora ibishoboka byose ukarinda umutekano w’abaturage mu bice ugenzura.