• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 4, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
July 13, 2025
in Regional Politics
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

You might also like

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro byahuriyemo Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 birangira vuba , nubwo hari ingingo zikomeye impande zombi zitumvinaho.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo ibiganiro by’imishyikorano kuri RDC na AFC/M23 byatangiye i Doha, ariko kuva byatangira intambwe zibiri zonyine n’izo zimaze guterwa.

Iya mbere ni uko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi n’uyu mujyi. Indi ni uko impande zombi zumvikanye guhagarika imirwano kabone nubwo impande zihanganye zishyamiranye mu bice bitandukanye cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu kwezi gushize AFC/M23 yakuye intumwa zayo i Doha mu biganiro, hari nyuma y’aho Leta ya RDC yariyanze gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango biri huriro rya AFC/M23 n’abandi bakekwaho gukorana na ryo.

Ubundi kandi AFC/M23 yakunze kugaragaza ko RDC idaha agaciro ibi biganiro by’i Doha, ngo kuko ibyoherezamo abantu badafite ijambo rinini muri Leta. Unarebye intumwa z’uru ruhande rwa Leta zabaga ziyobowe n’umuyobozi wungirije w’u rwego rwa DGM, rushyinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Hagataho, ku wa kane w’iki cyumweru ibi biganiro byongeye gusubukura, ariko kuri iyi nshuro Leta ya Congo yabyoherejemo abayobozi bo ku rwego rw’isimbuyeho barimo minisitiri w’umutekano, Jacquemain Shabani, n’umuyobozi wa DGM, Roland Kashwantale.

Uyu minisitiri yagiye mu rwego rwo kugira ngo mu gihe impande zombi zoramuka zumvikanye, azahite asinya amasezerano mu izina rya Leta ye.

Ku ruhande rwa AFC/M23 intumwa zayo n’ubundi ziracyayobowe n’umunyamabanga wayo uhoraho, Benjamin Mbonimpa, aho ari kumwe na Rene Abandi uri mu bashinze umutwe wa M23, barimo kandi na Jean Pierre Alumba Lukamba.

Mu gihe ibiganiro byokomeza kugenda neza impande zombi zumvikanye, AFC/M23 yiteguye guhita yohereza umuyobozi mukuru wa M23 Bertrand Bisimwa kugira ngo aje gusinya.

Ibiganiro by’i Doha byiteguwemo ko ari byo bikemura ikibazo muzi ku makimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa Congo.

Kubera iyo mpamvu Amerika ifite impungenge ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro, amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye ubushize nta gifatika yatanga.

Biri mubiri gutuma Amerika na Qatar bishyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo zumvikane.

Ndetse kandi Amerika irashaka ko AFC/M23 na RDC byumvikana mbere y’uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi batarerekeza i Washington, aho byitezwe ko ari bo bazagirana amasezerano y’amahoro yanyuma ku ntambara iri muri RDC.

Ariko nubwo igitutu ari cyinshi, guhuza ibyifuzo bya buri ruhande ni ikintu kitoroshye namba, hakiyongeraho ikindi kibazo impande zombi zishinjanya gutegura intambara karundura.

Leta y’i Kinshasa yo ibona ibi biganiro nk’amahirwe yo kugira ngo yongere igire ububasha bwo kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, ibyo uyu mutwe wa M23 wamaze gutera ishoti, hubwo icyo ishyize imbere cyane nuko yagenzura intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka 8.

Ibyo na byo RDC na yo ikabyiyamira kure, ihita ivuga ko ari amayeri yo gucamo igihugu ibice(Balkanisation).

Ngayo nguko uko byifashe ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, guhuza impande zombi zikaganira nikimwe no kuzumvikanisha n’ikindi.

Tags: AFC/m23DohaibiganiroIbyingenziRdc
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru.

by minebwenews
August 29, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda na RDC byahuriye mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru. Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo byahuriye mu biganiro muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails
Next Post
Umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afrika yatangaje ko agiye kwemeza Trump avuga n’uburyo azabikora.

Umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afrika yatangaje ko agiye kwemeza Trump avuga n'uburyo azabikora.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?