Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro byahuriyemo Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 birangira vuba , nubwo hari ingingo zikomeye impande zombi zitumvinaho.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo ibiganiro by’imishyikorano kuri RDC na AFC/M23 byatangiye i Doha, ariko kuva byatangira intambwe zibiri zonyine n’izo zimaze guterwa.
Iya mbere ni uko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi n’uyu mujyi. Indi ni uko impande zombi zumvikanye guhagarika imirwano kabone nubwo impande zihanganye zishyamiranye mu bice bitandukanye cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu kwezi gushize AFC/M23 yakuye intumwa zayo i Doha mu biganiro, hari nyuma y’aho Leta ya RDC yariyanze gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango biri huriro rya AFC/M23 n’abandi bakekwaho gukorana na ryo.
Ubundi kandi AFC/M23 yakunze kugaragaza ko RDC idaha agaciro ibi biganiro by’i Doha, ngo kuko ibyoherezamo abantu badafite ijambo rinini muri Leta. Unarebye intumwa z’uru ruhande rwa Leta zabaga ziyobowe n’umuyobozi wungirije w’u rwego rwa DGM, rushyinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Hagataho, ku wa kane w’iki cyumweru ibi biganiro byongeye gusubukura, ariko kuri iyi nshuro Leta ya Congo yabyoherejemo abayobozi bo ku rwego rw’isimbuyeho barimo minisitiri w’umutekano, Jacquemain Shabani, n’umuyobozi wa DGM, Roland Kashwantale.
Uyu minisitiri yagiye mu rwego rwo kugira ngo mu gihe impande zombi zoramuka zumvikanye, azahite asinya amasezerano mu izina rya Leta ye.
Ku ruhande rwa AFC/M23 intumwa zayo n’ubundi ziracyayobowe n’umunyamabanga wayo uhoraho, Benjamin Mbonimpa, aho ari kumwe na Rene Abandi uri mu bashinze umutwe wa M23, barimo kandi na Jean Pierre Alumba Lukamba.
Mu gihe ibiganiro byokomeza kugenda neza impande zombi zumvikanye, AFC/M23 yiteguye guhita yohereza umuyobozi mukuru wa M23 Bertrand Bisimwa kugira ngo aje gusinya.
Ibiganiro by’i Doha byiteguwemo ko ari byo bikemura ikibazo muzi ku makimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa Congo.
Kubera iyo mpamvu Amerika ifite impungenge ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro, amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye ubushize nta gifatika yatanga.
Biri mubiri gutuma Amerika na Qatar bishyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo zumvikane.
Ndetse kandi Amerika irashaka ko AFC/M23 na RDC byumvikana mbere y’uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi batarerekeza i Washington, aho byitezwe ko ari bo bazagirana amasezerano y’amahoro yanyuma ku ntambara iri muri RDC.
Ariko nubwo igitutu ari cyinshi, guhuza ibyifuzo bya buri ruhande ni ikintu kitoroshye namba, hakiyongeraho ikindi kibazo impande zombi zishinjanya gutegura intambara karundura.
Leta y’i Kinshasa yo ibona ibi biganiro nk’amahirwe yo kugira ngo yongere igire ububasha bwo kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, ibyo uyu mutwe wa M23 wamaze gutera ishoti, hubwo icyo ishyize imbere cyane nuko yagenzura intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka 8.
Ibyo na byo RDC na yo ikabyiyamira kure, ihita ivuga ko ari amayeri yo gucamo igihugu ibice(Balkanisation).
Ngayo nguko uko byifashe ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, guhuza impande zombi zikaganira nikimwe no kuzumvikanisha n’ikindi.