• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo Abanyamulenge bakorewe na FARDC mu Mikenke byavugishije benshi ku mbuga.

minebwenews by minebwenews
December 1, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo Abanyamulenge bakorewe na FARDC mu Mikenke byavugishije benshi ku mbuga.
110
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo Abanyamulenge bakorewe na FARDC mu Mikenke byavugishije benshi ku mbuga.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ku mbugankoranyambaga zihuriyeho Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, banenze bivuye inyuma ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yokubona amashusho yagiye hanze agaragaza uburyo abagabo 6 Babanyamulenge bakubiswe nabi kandi ari ntacyaha bashinjwa.

Aya mafoto agaragaza bariya bagabo bahambiriwe akandoyi, unabona barushe cyane, ingabo za FARDC zibari nyuma; ndetse zinabirukankana mu mihana y’Abembe mu Mikenke. Ari nako kandi abagore n’abana Babembe bagenda bamiriza.

Abo bagabo Babanyamulenge bakorewe ubwo bugizi bwa nabi barimo Mfashingabo, Kumuntu, umuhungu we, Bagaza n’abandi barimo umwungeri wabo.

Amakuru MCN yabashe guhabwa, avuga ko aba Banyamulenge bafashwe ahar’ejo tariki ya 30/11/2024, ni mu gihe bari bashoreye Inka zabo bazivanye mu Mikenke bakaba bari bazijanye mu Mikarati kuzisuhurira yo.

Ubwo bari bakiri hafi n’aho bari bavuye, ni bwo bahise bafatwa n’ingabo za RDC na Maï Maï.

Nyuma yo gufatwa bakorewe iyicarubuzo, baracanuguzwa, no kugira ngo barekurwe batanze Inka yo kwicunguza.

Ikibabaje babanyaze nutwo bari bafite, kuko batswe imyambaro bari bambaye n’inkweto, ariko baza kubarekura, gusa bari bahindutse ibikomere.

Ku mbugankoranyambaga, abenshi barimo batanga ubutumwa bwabo bagaragaje akababaro kabo ki byakorewe Abanyamulenge mu Mikenke.

Uwitwa Rehema yagize ati: “Birababaje, abagabo gukurubunwa hasi ntacyaha nakimwe bazira. Ziriya ntizari zikwiye kwitwa ingabo z’igihugu ni zitwe ikibandi cy’igihugu.”

Sebagabo na we yagize ati: “Akarengane na ryari mu Banyamulenge. Mana rengera ubwoko bwawe wiremeye. Abagabo kwambikwa ubusa nta cyaha na kimwe!!!”

Naho uwitwa John yagize ati: “Iyi Leta ibyo ikorera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bigomba kwibazwaho inshuro. Naho ubundi ntibyoroshye!”

Guhohotera Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje kurushaho gufata indi ntera.

Bikaba bivugwa ko byatangiye mu mwaka w’ 1964, ariko bigeze mu 2017 biba bibi cyane kugeza uyu munsi.

Tags: AbanyamulengeAmashushoguhohoteraMikenke
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi yongeye kwivumbura ntiyitabira inama y’umuryango wa EAC.

Perezida Tshisekedi yongeye kwivumbura ntiyitabira inama y'umuryango wa EAC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?