Israel yibiwe ibanga isabwa guhita ibikora mu maguru mashya, nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa Hamas.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze mu munyamabanga wayo mu byububanyi n’amahanga, Antony Blinken yasabye Israel gukoresha amahirwe ifite, ikarangiza intambara irimo n’umutwe wa Hamas, nyuma y’uko igisirikare cya Israel gihitanye umuyobozi w’uyu mutwe, Yahy Sinwar.
Ibi byatangajwe na Blinken kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23/10/2024, mu ruzinduko ari kugirira mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi birimo na Israel.
Yagize ati: “Iki n’icyo gihe cyo guhindura ibyagezweho bikaba intsinzi ihamye ya dipolomasi . Ubu intego ikwiye kuba ari ukugaruza abafashwe matekwa, kurangiza iyi ntambara no kugira umugambi usobanutse w’ibizakurikiraho.”
Blinken kandi yavuze ko Israel hari byinshi ikeneye gukora birimo no gushaka uburyo ibikorwa by’ubutabazi byagera ku baturage bavuye mu byabo, kuko hari aho butabasha kugera kubera intambara.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Guverinoma ye ntibaragaragaza ko ubushobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bugomba gusenywa burundu.
Icyakora Blinken yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze burundu ko Israel yakongera kwigarurira agace ka Gaza, ndetse ko Netanyahu yamwijeje ko Israel itagifite uyu mugambi, nubwo hari igitutu gikomeye cya bamwe mu ishyaka rye bamusaba kureka abimukira b’Abayahudi bagasubira muri ako karere.
MCN.