Ibyo wa menya ku migambi iri gucurwa na Justin Bitakwira afatikanije n’abamwe mu bategetsi b’u Burundi.
Bikubiye mu makuru y’ibanga ava mu butasi bw’igisirikare cy’u Burundi, avuga ko mu byumweru bibiri bishize habaye umubonano wahuje depite Justin Bitakwira na Col Ildephonse Habarurema wo mu ngabo z’u Burundi, aho baganiriye ku gushora intambara ku bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange baturiye u Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru yizewe dukesha amasoko yacu atandukanye, yerekana ko umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cy’u Burundi, Col Ildephonse Habarurema yagiranye inama rwihishwa n’intumwa za leta ya Kinshasa zirimo bwana Justin Bitakwira, bivugwa ko yari yatumwe na perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe na barimo abayobozi bo hejuru bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo izwiho kuba abafatanyabikorwa n’Ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23. Barimo uwitwa Jules Mulumba umuvugizi wa Nyatura (CMC) na Justin Ndayishimiye umuhuzabikorwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Nk’uko aya makuru abivuga, n’uko ibi biganiro byibanze ku nzira yakoreshwa kugira ngo Wazalendo bo muri RDC n’Imbonerakure zo mu Burundi; bakangurire abaturage b’ibihugu byombi ku ntambara iri gutegurwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, izahuza Bantu na Nilotique, hagamijwe gushaka abayoboke no guteza imbere ingangabitekerezo y’ubutegetsi bw’Abahutu. Ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega.
Ibi biganiro bikaba byarayobowe na Col Ildephonse Habarurema n’abandi bayobozi bakuru bo mu ngabo z’u Burundi, mu gihe Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite ku rwego rw’igihugu muri RDC, yari ayoboye intumwa zaje ziva muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo Justin Bitakwira azwiho gukoresha imvugo zibiba amacakubiri, aho akunze kwita Abatutsi bo muri RDC ubwoko bubi, ubundi akavuga ko ari ubwoko bw’inzoka. Ibi yagiye abivuga kenshi mu biganiro bitandukanye yagiye akorera Uvira, Baraka n’ahandi.
Col Ildephonse Habarurema nawe ni umuyobozi ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cy’u Burundi, nawe akaba azwiho kwanga cyane Abatutsi bo muri iki gihugu cy’u Burundi.
Byari bisanzwe bizwi ko RDC ishinja umutwe wa M23 kuba uyu mutwe uterwa inkunga n’igihugu cy’u Rwanda, ibyo u Rwanda rwabakanye inshuro nyinshi hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda. U Burundi bwo bushinja Kigali gufasha umutwe wa Red Tabara, ndetse no kubaha icumbi, ariko u Rwanda rurabihakana, narwo rugashinja u Burundi gukorana na FDLR.
Imyaka igiye kuba itatu u Burundi ari umufatanya bikorwa wa bugufi wa RDC ahanini byagaragaye muri iyi mirwano imaze igihe ihanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23.
U Burundi bukaba bufite ingabo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.
Ariko habuze intwarinica umutwe wa Bitakwira?