Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya kuri FDLR nyinshi zagaragaye ku misozi yo mu Rurambo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 29, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya kuri FDLR nyinshi zagaragaye ku misozi yo mu Rurambo.
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri FDLR nyinshi zagaragaye ku misozi yo mu Rurambo.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Ni ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR, babarirwa mu magana bageze ku misozi yo muri Rurambo, ho muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Amasoko yacu atandukanye dukesha iy’inkuru avuga ko aba barwanyi bakigera mu Rurambo bahitiye ahitwa mu Gitoga nyuma yokwakirwa na Gumino ya Nyamusaraba na Maï Maï iyobowe n’uwitwa Rushaba.

Ku ruhande rwa Gumino zakiriwe na Fureko wiyita Col mu gihe ku ruhande rwa Maï Maï zakiriwe na Rusheba wihaye ipeti rya General Major.

Kandi mbere yuko aba barwanyi ba FDLR bajanwe mu Gitoga babanje guhitizwa mu Masango mu gace gatuwe n’Abapfurelo nyuma babona kujanwa mu Gitoga ahazwi nk’ibirindiro bikuru bya Gumino na Maï Maï.

Hari amakuru avuga ko aba barwanyi baje baturutse mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga. Abavuga ibi nibo bemeza ko “aba barwanyi ko bo ba baraje gutegura umushinga wo gutera u Rwanda.”
Ku rundi ruhande, andi makuru akavuga ko aba barwanyi bageze muri ibi bice bahunze intambara ikomeje kubica bigacika muri Walikale hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa. Abavuga ibi bakemeza ko aba barwanyi baje baturutse mu mashyamba yo muri Walikale.

Minembwe.com yanamenya neza ko aba barwanyi baje barikumwe n’abana n’abagore babo, kandi bikoreye n’ibikoresho byinshi bya gisirikare, ahanini amasasu n’imbunda.

Ubutumwa bwanditse twahawe n’umuturage uturiye ibyo bice, bugira buti: “Naho FDLR iri mu Gitoga, usibye ko ntabirebire tubiziho. Yajijishije izana abagore n’abana, ariko icyo tuzi yazanwe na Maï Maï ndetse na Gumino. Uyu mugambi kandi urimo ingabo za FARDC zikorera muri Moyen-Plateau.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Bafite kwerekeza hano i wacu i Gahororo, nawe urabyumva ko birimo amacyenga, ariko muhumure Imana irahari.”

Mu busanzwe umushinga wa FDLR wo gutera u Rwanda umaze igihe kirekire, kuri ubu na Leta ya perezida Félix Tshisekedi yawinjiyemo, ndetse hari n’abavuga ko Tshisekedi yamaze kuwugira uwe afatanyije na Leta y’u Burundi.

Tags: FDLRGuminoMaï MaïRurambo
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
U Bushinwa bwagaragaje ko bushaka gutera Taiwani.

U Bushinwa bwagaragaje ko bushaka gutera Taiwani.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?