Iby’i gitero Masunzu yagabye mu Minembwe, kikaba cyasenye n’ibirimo n’amatorero y’Abanyamulenge.
Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(Fardc), yagabye igitero gikaze mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, gisenya ibikorwa remezo by’Abanyamulenge bahatuye, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Igihe c’isaha ya saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/03/2025, ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yatangiye gutera ibisasu mu duce dutuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.
Bivugwa ko yateye ibisasu birenga bitanu, aho yabiteye ku kibuga cy’indege cya Minembwe giherereye mu gice cya Kiziba, ibindi ibitera haruguru y’iki kibuga cy’indege ahari umuhana utuwe n’Abanyamulenge, ndetse bisenya n’itorero rya Methodist Libre riyobowe na Surtandant Bitebetebe Rusingizwa.
Ni mu gihe ibindi nabyo yabiteye ku ishuri rya kaminuza rya UEMI naryo riri aha ku Kiziba, bikaba byangije cyane inyubako ziri shuri.
Nk’uko aya makuru abivuga mbere yuko iriya ndege ya Sukhoi-25 itera biriya bisasu, habanje kuza drone, izenguruka iki gice cyose cya Minembwe, kandi ngo igenda iri gufotora.
Nyuma nibwo haje kuza iriya yateye ibisasu; mu mashusho yagiye hanze agaragaza iki kibuga cyahindanye, aho ubona ahacitse imikuku ahandi ibitaka byirunze, bigaragaza ko cyangirijwe n’ibyo bisasu.
Umwe mu Banyamulenge uherereye muri ibyo bice ya bwiye Minembwe Capital News ko iyi ndege yoherejwe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, kandi ko yabikoze kubera ko aha’rejo indege yajanye inkomeri i Bukavu izivanye aha mu Minembwe.
Yagize ati: “Iyi ndege yoherejwe n’umunyeshyari Gen.Masunzu. Arashaka Kwangiza ikibuga cy’indege cya Minembwe. Kubera ko inkomeri zajanwe i Bukavu zivuye aha mu Minembwe.”
Iki gice cyose cya Minembwe kigenzurwa na Twirwaneho iyo Masunzu abona nk’umwanzi wayo ukomeye cyane.
Yatubwiye kandi ko n’urusengero rwa Methodist Libre rwangijwe cyane.
Ati: “Urusengero rwaha ku Kiziba rwa Methodist Libre rwangiritse bishoboka.”
Iyi nkuru isoza ivuga ko iyi ndege yaturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu, y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu.
Tubibutsa kandi ko ubushize drone y’ingabo za Fardc yateye ibisasu i Gakangala, byica General Rukunda Michel Makanika, nayo byavuzwe ko yabiteye iturutse i Kisangani, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Twirwaneho mu itangazo bwashyize hanze icyo gihe.
