Icyifuzo cya Amerika cyo Kwigarurira Greenland Cyateje Umwuka Mubi Hagati Yayo na Denmark
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yamaganye ku mugaragaro icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo gushyiraho intumwa idasanzwe mu kirwa cya Greenland, igaragaza ku mugaragaro ubushake bwo kugihindura igice cya Amerika. Ibi byateje impungenge zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi, bikaba byafashwe nk’igikorwa gishobora guhungabanya amahame ya dipolomasi mpuzamahanga.
Mu itangazo rye rikakaye, Rasmussen yavuze ko “ababajwe cyane” n’iyo myitwarire, ayifata nk’igerageza ryo gusuzugura ubusugire bwa Denmark n’ubwigenge bwa Greenland, n’ubwo icyo kirwa gifite ubwisanzure mu micungire yacyo ya buri munsi. Yibukije ko Greenland igifitanye umubano wihariye n’u Bwami bwa Denmark, cyane cyane mu nzego z’ingenzi zirimo ububanyi n’amahanga n’umutekano w’ingabo.
Minisitiri Rasmussen yagaragaje ko iyo nzira Amerika irimo ishobora gusobanurwa nko gushaka gushoza ubucengezamatwara bushingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu, aho amahame yo kubahana no kubaha ubusugire bw’ibihugu ashobora kwirengagizwa. Yagize ati: “Ibi ni ibintu bitakwihanganirwa. Greenland si igicuruzwa, si itungo rishobora kugurishwa. Nta bufatanye bwubaka bushobora gushingira ku bitekerezo bisenya amahame shingiro y’ubwubahane n’ubusugire bw’ibihugu.”
Si ubwa mbere Perezida Trump agaragaje inyota yo kugenzura Greenland. Mu mwaka wa 2019, yavuze ko Amerika yagura icyo kirwa byaba ari “igitekerezo cyiza”, amagambo yahise atera impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, anateza umwuka mubi hagati ya Washington na Copenhagen.
Greenland, kimwe mu birwa binini ku isi, gifite umutungo kamere ukungahaye n’akamaro gakomeye mu bya politiki n’umutekano, cyane cyane mu karere ka Arctique, aho ibihugu bikomeye bikomeje guhatanira inyungu z’igihe kirekire.
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bemeza ko iki cyifuzo cya Amerika, gisa n’icyambaye isura ya “diplomasi ishingiye ku bucuruz,” gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano mpuzamahanga no ku isura ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhando rw’isi, by’umwihariko mu gihe amahame mpuzamahanga asaba kubaha ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu bikomeje gushyirwaho igitutu.





