Icyikango cyari cyose mu Rugezi nyuma y’ibiteye ubwoba abariyo bari babonye.
Nyuma y’aho abari mu Rugezi babwiwe ko bari butegwe n’ihuriro ry’Ingabo za Congo mu ijoro ryaraye rikeye, ndetse kandi barangiza n’amakombe y’umuriro mu bice biturukamo uriya mwanzi wabo, bahise babatayari kwirwanaho, nk’uko amakuru abivuga.
Bikubiye mu butumwa twahawe kuri Minembwe Capital News, ubwo abari mu Rugezi baduhaye, bagize bati: “Twararanye amakuru ko turi butegwe na Mai Mai hamwe n’ingabo za Congo.”
Ubutumwa bw’aba banyarugezi bukomeza buti: “Ku mugoroba twarangije n’ahantu bakomeje amakombe. Amakombe yari hakurya yo kwa Sabune.”
Ahavugwa ko hari hakomejwe amakombe ni ku musozi witwa uw’ihene, aha hakaba hakunze kubera n’ihangana rikomeye hagati y’uruhande rwa Leta n’uy’u mutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23.
Ibyariya makombe, byatumye abaturiye ibyo bice bagira ubwoba, ndetse kandi n’abarwanyi ba Twirwaneho barara bari tayari kwivuna Umwanzi ( stand by).
Ati: “Ku ruhande rw’abaturage bararanye ubwoba, ariko ku ruhande rwa Twirwaneho na M23 baraye bari stand by.”
Usibye kuba barabonye amakombe, ni misozi yarimo ishya mu ruhande ruherereyemo Ingabo za Congo, ariko imbere ugana i Lulenge rw’epfo.
Intambara muri aka gace yaherukaga mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, aho uru ruhande rwa Leta rwagabye ibitero i Muchikachika, ku w’ihene no kuri Nyagisozi.
Ni bitero byarangiye Twirwaneho na M23 babisubije inyuma.
Izi ngabo za Leta ya Congo zigaba ibitero mu rwego rwo kugira ngo rwisubize uduce Twirwaneho yabambuye twaha mu Rugezi no mu nkengero zayo.
Ibi bitero babigaba baturutse za Gasiro, Kabanju no mu Matanganika.
Ku rundi ruhande i Mulenge babyutse neza, haba mu Minembwe centre, na Mikenke ndetse n’ahandi.