Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC basabye amahanga.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye Qatar, Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bwa Afrika gushyigikira umuhate w’abanyamadini ngo kuko basanga ari wo uzageza Congo ku mahoro arambye.
Bikubiye mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’abanyapolitiki bavuga rikijana muri RDC. Aba barimo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya, Martin Fayulu ufite ishyaka ayoboye, Moïse Katumbi nawe ukuriye ishyaka rya Assemble Pour la Republique, na Delly Sesanga.
Muri izo nyandiko hari aho basaba biriya bihugu bikomeye ko haba igisubizo cy’Abanyekongo ubwobo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo, ngo kuko bo bazabanza kwiga impamvu muzi z’ibibazo no kureba umuti urambye.
Ni nyandiko zikomeza zivuga ko ikibazo cy’umutekano muke, guhonyora itegeko nshinga, imiyoborere mibi, no guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwa rubanda, bigomba gushakirwa igisubizo kinogeye buri wese muri RDC. Bongeraho n’impamvu zo hanze zirimo kuvogera ubusugire bwa Congo no kwigabiza bitemewe n’amategeko amabuye y’agaciro yayo.
Ubundi kandi aba banyapolitiki bane bavuze ko bashyigikiye umuhate w’abasenyeri Gatolika na protestanti bamaze igihe bagera impande zose zirebwa n’iki kibazo, bavuga ko ari yo nzira yonyine y’Abanye-kongo ifunguriye impande zose kugera ku mahoro arambye. Niho bahise basaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika, umuryango wa Afrika Yunze ubumwe na Qatar gushyigikira uyu muhate w’aba banyamadini.
Bongeye gusaba kandi ko ibikubiye mu masezerano ku mabuye y’agaciro hagati ya RDC na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko agomba gushyirwa ahagaragara kugira ngo habe umucyo uboneye.