• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 27, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 21, 2025
in Regional Politics
0
Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo abaturage bavuga kuri disikuru yatanzwe na guverineri Perusi i Uvira.

You might also like

I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo i Uvira, Jeaques Perusi, yabwiye abaturage bari muri uyu mujyi ko intambara zirangiye, abasaba kutagira amacakubiri, anabizeza ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu cya RDC ko bugiye gusubirana ibice byose bwa mbuwe n’umutwe wa M23, bituma abaturage bamwita umubeshi.

Ni ijambo bwana Perusi yatangaje ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 20/05/2025, hari nyuma y’aho yari avuye mu ruzinduko i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu ijambo rye, yavuze ko intambara zirangiye, ati: “Intambara zirararangiye. Perezida Felix Tshisekedi yansabye kuzababwira ibi ningera hano nonega nahageze. Tugiye gusubira mu bya mbere nk’uko ibintu byahoze. Kandi ubutabera bugiye gukora, uwibye, uwishe nuwakoze violence azabibazwa.”

Yongeye ati: “Kubera ko intambara zirangiye, ndabasaba kuba umwe, waba uri Umushi, Umubembe, Umupfulero, cyangwa ube uri umukongomani wahe na he? Dusenyere ku mugozi umwe, mu rwego rwo kugira ngo dushigikire ingabo zacu za FARDC, maze turusheho gufasha Tshisekedi kuyobora iki gihugu cyacu.”

Yageze naho avuga ko ibice byose umutwe wa M23 wigaruriye, Leta y’i Kinshasa ko izongera kubisubirana, avugamo Bunagana n’ahandi, bityo asaba abantu gushyigikira ubutegetsi buriho.

Ati: “Ibice byigaruriwe n’umutwe wa M23, Leta yacu iracabisubirana, ibyo birimo Bunagana n’ahandi hose. Ni yo mpamvu mbasaba gushigikira Leta y’i Kinshasa.”

Ibi byatumye bamwe mu baturage bari i Uvira kumwita umubeshyi, umwe muri abo yagize ati: “Urumva ibyo guverineri avuga? Arabesha. Bisa nk’aho yananiwe kuvuga.”

Uyu muturage yanavuze ko ibyo Leta yikora ari nabyo bituma ikomeza gutsindwa.

Ati: “Iyi Leta ntiyareka gutsindwa kuko ibyo yikora ntibiba bifite ubwenge.”

Ni mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati y’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya perezida Felix Tshisekedi.

Ihuriro rya AFC ribarizwamo uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho kuva mu mpera z’uyu mwaka wa 2025 ryigaruriye ibice byinshi birimo n’imijyi ikomeye irimo uwa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuri ubu umujyi wa Uvira wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ku ruhande rwa Leta, imirwano yo kuwafata irarimbanyije, aho iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho bisa nibimaze kuwugota, kuko abarwanyi bayo bari ku misozi ya Fizi, Uvira no muri Walungu na Mwenga. Bivuze ko isaha iyariyo yose bashobora kuwigarurira.

Tags: IntambaraPerusiUvira
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
August 27, 2025
0
I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Intumwa za AFC/M23 n'iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ziri kuganira kumeza imwe mu...

Read moreDetails

Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Perezida Kagame yavuze kuby'ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko nubwo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryagerageje kugarura amahoro...

Read moreDetails

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

U Burundi bwongeye kuvuga iby'umubano warwo n'u Rwanda burutega n'iminsi. Reverien Ndikuriyo, umunyamabanga mukuru w'i shyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, yatangaje ko u Burundi butazabana...

Read moreDetails

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y'i Kinshasa. Mu gihe byari byitezwe ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gitangira kurwanya umutwe wa FDLR byo ku wurandura,...

Read moreDetails

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw'iki gihugu butapfa kuzamuka. André Wameso uyoboye Banki nkuru ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yasobanuye ko iterambere ry'iki gihugu...

Read moreDetails
Next Post
Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?