Icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Bufaransa giteza impungenge, hagaragazwa aho cyaturutse
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko iri gukurikirana hafi ikibazo cy’umurwayi wa Ebola wagaragaye mu Bufaransa, nyuma yo kumenya ko ari umuganga ukora mu bikorwa by’ubutabazi w’umuryango mpuzamahanga ALIMA.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatatu tariki ya 24/06/2026, ubuyobozi bwa Kinshasa bwemeje ko uyu muganga yari yarakoze mu kigo kivurirwamo Ebola (Centre de Traitement d’Ebola) giherereye muri Centre Médical Évangélique ya Rwampara, mu Ntara ya Ituri, aho yari amaze igihe kuva ku itariki ya 22/05 kugeza ku ya 19/06/2026.
Nyuma yo gusoza inshingano ze muri ako gace kakirimo ibibazo by’umutekano n’indwara z’ibyorezo, uyu muganga yahise yerekeza i Kinshasa, aho yamaze igihe gito kugeza ku ya 22/06/2026, mbere yo gufata urugendo rwerekeza mu Bufaransa ku munsi wakurikiyeho.
Amakuru yemejwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko uyu muganga yageze mu Bufaransa atwaye indege ya Air France yavaga i Kinshasa yerekeza i Paris, ari na ho hakomeje gukurikiranwa abantu bose bari kumwe na we muri urwo rugendo.
Kugeza ubu, abantu batanu (5) bafatwa nk’abahuye bwa mbere n’uyu murwayi bamaze kumenyekana, kandi batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima. Aba bose, hamwe n’umurwayi ubwe, bari mu ndege imwe, ibintu byatumye hashyirwaho ingamba zihuse zo kubakurikirana no kubaha ubuvuzi bukwiye.
Inzego z’ubuzima muri RDC hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bari gukorana bya hafi kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo, cyane cyane mu gihe gishobora kugira ingaruka ku rwego mpuzamahanga bitewe n’ingendo z’indege.
Nubwo kugeza ubu hataratangazwa abandi banduye, inzego z’ubuzima zemeza ko gukurikirana abahuye n’uyu murwayi ari intambwe ikomeye mu gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Iki kibazo kigaragaza uburyo indwara z’ibyorezo zishobora kugera kure binyuze mu ngendo mpuzamahanga, bityo kikongera gusaba ubufatanye bw’ibihugu, imiryango y’ubuzima n’inzego z’umutekano mu kurinda ubuzima rusange.
Ubu, amaso ya benshi ari ku Bufaransa, RDC n’imiryango mpuzamahanga, mu kureba uko iki kibazo kizarangira hatabayeho ikwirakwira ry’iki cyorezo.




