Ifatwa rya Uvira ryatangiye kugira ingaruka ku Burundi
Guhera tariki ya 09/12/2025, ubwo Umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, igihugu cy’u Burundi cyatangiye guhura n’ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukungu, cyane cyane mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.
Nk’uko amakuru aturuka i Bujumbura abivuga, Uvira, wari umwe mu masoko y’ibanze u Burundi bwavanagamo lisansi na mazutu, ubu watakaje ako kamaro nyuma yo kujya mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho. Ibi byahise bigira ingaruka zihuse ku isoko ry’imbere mu gihugu, aho igiciro cya lisansi cyikubye inshuro hafi eshatu. Litiro imwe, yahoraga igura amafaranga y’Amarundi 12,000, kuri ubu iragura 30,000.
Uru ruhagarara rubaye mu gihe ingabo z’u Burundi (FDNB) zifatanyije n’iza RDC (FARDC), hamwe n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, zikomeje ibikorwa byo guhangana na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Ibi bikomeje kwerekana uburyo intambara yo mu burasirazuba bwa RDC igira ingaruka zambukiranya imipaka, haba mu rwego rwa politiki, umutekano ndetse n’ubukungu, ku bihugu bihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.





