Ifungwa ry’Umupaka wa Gatumba, Igihombo gikomeye ku bukungu bw’u Burundi n’akaga ku mibereho y’abacuruzi ba Bujumbura
Hashize ibyumweru bibiri umupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ufunzwe, ingaruka z’iki cyemezo zitangiye kugaragara ku buryo bugaragara, cyane cyane ku bukungu bw’umujyi wa Bujumbura. Abacuruzi benshi barimo kwibasirwa bikomeye, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi byari bishingiye ku masoko yo hakurya y’umupaka bigenda bisubira inyuma ku muvuduko ugaragara.
Isoko nkuru ya Bujumbura City Market, izwi cyane ku izina Kwa Siyoni, ni imwe mu zahuye n’ingaruka zikomeye. Mbere y’ifungwa ry’umupaka, iri soko ryakiraga buri munsi amagana y’abaguzi baturukaga mu bice bitandukanye byo muri RDC birimo Uvira, Sange, Luberizi, Luvunge, Bwegera, Kamanyola na Bukavu. Aba baguzi baguraga cyane imyambaro, ibiribwa, ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi bicuruzwa by’ibanze, bigatuma ubucuruzi bugenda neza ku mpande zombi z’umupaka.
Ariko kuva tariki ya 09/12/2025, umunsi umupaka wafungiwe, isura y’iri soko yarahindutse. Abacuruzi bavuga ko abakiriya babo bakuru babuze, bigatuma igurishwa rigabanuka ku kigero gikabije. Amaduka menshi arakingwa hakiri kare, mu gihe bamwe mu bacuruzi bataha batagurishije na duke.
Umwe mu bacuruzi bakorera kwa Siyoni, wifuje ko izina rye ritatangazwa, yagize ati:
“Kuva umupaka wafungwa, ibyinjiraga byaragabanutse cyane. Abanyekongo ni bo bakiriya bacu nyamukuru. Iyo bataje, nta cyo dukora; birangira dufunze amaduka kare tugatahana ubusa.”
Undi mucuruzi ukora mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga yavuze ko igihombo gikomeje kwiyongera umunsi ku wundi:
“Isoko ryacu ryashingiraga cyane ku bakiriya baturukaga muri RDC. Ubu ibikorwa byarahagaze, n’abatwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bamaze guhagarika imirimo. Twese turashobewe.”
Kubera izo ngaruka zikomeye, abacuruzi barasaba Leta y’u Burundi gutangiza ibiganiro byihutirwa n’ubuyobozi bwa RDC, hagamijwe ko umupaka wa Gatumba wakongera gufungurwa. Kuri bo, gufungura uwo mupaka ni ryo shingiro ryatuma ubucuruzi busubira ku murongo, imiryango igashobora kongera kubona amaramuko.
Abenshi muri abo bacuruzi bagaragaza impungenge zikomeye ku hazaza h’ubukungu bw’akarere, cyane cyane mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku bwabo, umutekano muke usobanura guhagarara k’urwego rwose rw’ubukungu: ubwikorezi, ubucuruzi n’ihanahana ry’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Mu by’ukuri, umupaka wa Gatumba wafatwaga nk’umuyoboro w’ingenzi w’ubucuruzi n’imikoranire hagati y’u Burundi na RDC. Ubu ariko wahindutse ikimenyetso cy’ihagarikwa ry’ubukungu, ingaruka zabyo zikaba zigaragara ku mibereho y’abaturage bo ku mpande zombi.
Iki kibazo kije mu gihe umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 tariki ya 09/12/ 2025. Uvira ni umujyi uri hafi cyane ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu bw’u Burundi, kandi ubarizwamo ibiro byinshi by’amashirahamwe mpuzamahanga, harimo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
M23, yongeye kubura intwaro mu 2021, igizwe ahanini n’Abatutsi bo muri Kongo, kuri ubu igenzura ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda kuyifasha mu bya gisirikare, mu gihe Kigali ihakana ibyo birego, igashinja RDC n’u Burundi gushyigikira FDLR, umutwe w’abarwanyi b’Abahutu b’Abanyarwanda ushinjwa gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo amasezerano mpuzamahanga atandukanye yagiye asinywa agamije kugarura amahoro mu karere, amakimbirane aracyakomeje. U Rwanda rwakomeje guhakana raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko rwaba rwarohereje abasirikare gufasha M23.
Hagati aho, M23 yinjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) riyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ayobora Komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI) muri RDC. Iryo huriro risaba impinduka zikomeye mu miyoborere ya RDC hashingiwe ku ntara zigenga.
Ku rundi ruhande, u Burundi bwohereje abasirikare barenga 10.000 muri Kivu y’Amajyepfo, bafasha ingabo za FARDC hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR ishyigikiwe na Leta ya Kongo. Nubwo M23 yatangaje ko yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Uvira, umupaka wa Gatumba uracyafunze, mu gihe abacuruzi ba Bujumbura bakomeje kwishyura ikiguzi kinini cy’iki kibazo cy’akarere binyuze mu gihombo gikomeje kubasiga heruheru.






