Igihano gitangaje cyahanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC
Abasirikare b’u Burundi bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n’amaguru nyuma y’uko bishyuzaga umushara barwaniye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru yashyizwe hanze ku wa gatanu tariki ya 24/10/2025, na Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga.
Yavuze ko mbere y’uko aba basirikare bahanishwa kuzenguruka u Burundi n’amaguru bagiye iyo umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu cyabo, Prime Niyongabo yagiriye uruzinduko mu ntara ya Murambya, aho yendaga kugirana ikiganiro n’abasirikare, nubwo aya makuru aganaragaza ko cyaje gusubikwa.
Abamusanzeyo kumwishyuza amafaranga yabo, niko guhita abahanisha kuzenguruka u Burundi bwose n’amaguru, nk’uko Pacifique Nininahazwe yabisobanuye.
N’igihano batangiye ku manywa yo ku wa kabiri tariki ya 21/10/2025.
Kuko umugoroba wo ku wa gatatu, bari bageze mu ntara ya Ruyigi, ndetse ko urugendo rwabo rugikomeje.
Usibye kuba bishyuza umushahara barwaniye muri RDC, baranishyuza kandi n’uwo bimwe ubwo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia bw’u muryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Kuva hagati mu mwaka wa 2022 u Burundi bufite abasirikare babwo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho babanjirije muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko bagiye guhiga umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i ki gihugu cy’u Burundi, bikarangira batawurwanyije, ahubwo bihinduka kurwanya Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bafatikanyije na FDLR, Mai Mai n’imbonerakure ndetse n’igisirikare cya RDC.
Abanyamulenge benshi barimo n’abazwi muri politiki y’igihugu cyabo cya RDC, bakomeje kuzamagana, ndetse no mu kiganiro Moïse Nyarugabo aheruka kugirana n’itangazamakuru yamaganye izo ngabo bikomeye.
Azibwira ko zikwiye kuva mu misozi y’i Mulenge, ngo kuko atari iwabo, ahubwo ko ari iwabo wa Banyamulenge.
Ni mu gihe kuri ubu zizengurutse akarere kose k’i Mulenge, kuko zari mu duce dutandukanye two mu Cyohagati, nka Mikarati, Nyamara, Birarombili, Gitashya n’ahandi.
Zikaba kandi ziri ahazwi nko kuri Point Zero mu marembo y’umujwi wa Minembwe uzwi cyane nk’uwa mbere w’i Mulenge.





