Igihano giteye isoni n’icyo cyahanishijwe Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18
Joseph Kabila Kabange wayoboye igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18 yose, urukiko rwa gisirikare rwo muri iki gihugu rwamukatiye igihano cyo kwicwa.
Ahagana isaha z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/09/2025, ni bwo ruriya rukiko rw’igisirikare rwasomye urubanza ruregwamo Joseph Kabila, uburanishwa adahari, rumuhanisha igihano cyo kwicwa.
Nk’uko uru rukiko rwabitegetse, ni uko yicwa, kandi rutegeka ko ahita afatwa ako kanya.
Kabila ashinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu, gutera inkunga imitwe y’itwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi, ubugambanyi,no gushishikariza ibikorwa bigamije intambara.
Kinshasa kandi ivuga ko ifite amakuru yuko Joseph Kabila agirana imikoranire ya hafi na AFC/M23 ndetse n’ubutasi bw’u Rwanda igihugu RDC ifata nk’umwanzi wayo ukomeye.
Bivugwa ko isomwa ry’uru rubanza ryamaze amasaha atanu, urukiko ruvuga ko Joseph Kabila ari umunyekongo, ngo kuko iyo ataza kuba we ntaba yarayoboye iki gihugu, anabe umugaba mukuru w’ingabo za Congo. Ni mu gihe mu minsi mike ishize ubutegetsi bw’iki gihugu bwa mwise umunyamahanga.
Hejuru y’ibyo, uru rukiko kandi rwamutegetse kuzishyura miliyari 29 z’amadolari kubaregera indishyi barimo Leta ya Congo n’imiryango y’abakorewe ibyaha muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.