Igikomangomakazi, umukobwa wa nyuma w’Umwami Musinga yatabarutse
Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93.
Ni amakuru yemejwe n’abo mu muryango we, aho babwiye itangazamakuru ko Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo yatabarutse mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki ya 28/10/2025.
Bavuga ko yatabarukiye mu bitaro by’i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yaratuye, banagaragaza ko yazize indwara n’izabukuru.
I se wa Speciose Mukabayojo yari Musinga wayoboye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza 1931. Nyina akaba yari Umwamikazi Nyiranteko ya Nzagura.
Ni mu gihe kandi basaza be ari abami b’u Rwanda, ari bo Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.
Speciose Mukabayojo yabonye izuba mu mwaka wa 1930, akurira mu ngoro y’ubwami mu bihe bya nyuma by’ubwami bw’u Rwanda mu myaka ya 1950, yashingiwe igikomangoma Bideri mu bukwe amateka agaragaza ko bwari ubwa cyami bwabaye ikirori kidasanzwe.
Byanavuzwe ko yari umwana wa nyuma wari usigaye w’Umwami Musinga. Urupfu rwe rurangije igice cy’amateka y’ubwami mu Rwanda.








