Igikorwa cyo kwigabiza uduce twa Bibogobogo twahoze dutuwe n’Abanyamulenge cyamaganywe byimazeyo
Amakuru atandukanye akomeje gutangazwa n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko amashene (YouTube channels) yibanda ku mutekano n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje kwigabiza uduce twa Bibogobogo twahoze dutuwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Utu duce duherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya banyuranye barimo amashene ya Magarambe TV, Gakondo TV n’abandi, mu cyumweru gishize, bavuze ko imihana yo mu Bibogobogo irimo Nyagizozi, Mugorore, Kabembwe n’indi yo mu misozi migufi ya Fizi, yasenywa n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai ushyigikiwe na Leta ya Congo. Ibi byabaye mu myaka ine ishize, bituma abaturage bose barokotse bahunga, bagahungira muri santeri ya Bibogobogo, abandi bakanyanyagira mu bihugu by’abaturanyi.
Amakuru akomeza avuga ko ingabo z’u Burundi zahashinze ibirindiro nyuma yo kwirukanwa n’imitwe ya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu duce twa Minembwe n’i Ndondo muri grupema ya Bijombo, hose kugera i Rurambo, mu kwezi kwa cumi nabiri 2025. Iki gikorwa cyamaganywe cyane, kuko kigaragara nk’icyo kwigabiza imihana mu gihe ba nyirayo b’Abanyamulenge bari baramaze kuyivanwamo ku gahato, bakaba barahungiye mu bice bitandukanye birimo Kenya, Uganda, u Burundi ndetse n’u Rwanda, aho bagitegereje ubufasha bwo gusubizwa muri gakondo yabo kugira ngo basubukure ibikorwa byabo by’ubworozi n’ubuhinzi.
Abaturage bavuga ko iki gikorwa cy’ingabo z’u Burundi gishobora kugaragaza umugambi mubisha wo kurandura Abanyamulenge gahoro gahoro mu misozi y’i Mulenge, iri mu Burasirazuba bwa RDC. Bagaragaza ko kwigabiza utu duce byaba bigamije guhagarika burundu amahirwe y’uko abaturage basubira mu byabo, bityo bigakomeza umushinga wo kubambura ubutaka n’aho bakomoka.
Hari kandi amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’imitwe ya Wazalendo, zaba zifite umugambi wo gushyira ibirindiro bya gisirikare muri utu duce twa Bibogobogo, hagamijwe guteguriramo ibitero byibasira agace ka Minembwe, gatuwemo n’Abanyamulenge benshi.
Kuri ubu, Minembwe ituwe ahanini n’abaturage bahunze bava mu Majyaruguru yayo, cyane cyane mu duce twa Mibunda n’Icyo Hagati birimo Gitasha, Mikarati, Karumyo, Ngoma, Rwisatsankuku na Marunde, nyuma yo gusenyerwa no kumeneshwa n’imitwe ya Mai Mai ishyigikiwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa. Harimo kandi abahunze bava mu Majyepfo no mu Burengerazuba bwa Minembwe, nko mu duce twa Milimba, Matanganika, Gitumba, Rugezi, Musika, Kivumu n’ahandi, aho benshi bishwe, abandi bakamburwa amatungo n’ibindi byabo.
Abanditsi n’abasesenguzi b’iki kibazo basaba umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera, bagasaba ko hagira igikorwa gifatika cyo gutabara Abanyamulenge no kubarinda. Basaba kandi ko imitwe irimo AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ifata iya mbere mu gukumira uwo mushinga wo gusenya no kurandura abaturage muri gakondo yabo.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibimenyetso by’ibikorwa bibanziriza itsembabwoko bikomeje kugaragara ku mugaragaro, birimo gusenya amazu n’insengero, kwambura abaturage amatungo no kwigabiza imirima yabo. Ibi byanagaragaye mu mujyi wa Uvira, aho Abanyamulenge baherutse guhunga nyuma y’uko AFC/M23 iwuvuyemo ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, nyuma yo kuwufata mu kwezi kwa cumi nabiri 2025.
Abasesenguzi basoza bavuga ko igihe cyo gutabara Abanyamulenge ari iki, kuko gukomeza guceceka byarushaho gukaza umurego w’ibi bikorwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano n’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC.






