Igipolisi cya Repubulika ya demokorasi ya Congo cyatangaje ko kigiye gutangiza operasiyo yahawe izina rya “Panther Noire,” ikazakorerwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu n’ahandi muzindi Ntara.
Ni byatangajwe ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 01/04/2024, bitangajwe na komiseri mukuru w’i gipolisi cya leta ya Kinshasa.
Yavuze ko iyi operasiyo yahawe izina rya “Panther Noire,” izakorerwa muri Kinshasa n’ahandi muzindi Ntara z’igize iki gihugu.
Nk’uko byatangajwe iyi operasiyo ifite inshingano zo gushimangira umutekano w’abaturage mu mijyi no mu mavillage mu kurwanya ‘ubujura n’ubwicanyi bukorwa kibandi mu mihanda, ndetse n’ahandi hatandukanye.’
Ibyo bije mu gihe ubujura no kwica abantu kibandi muri Kinshasa na Goma bimaze gufata indi ntera, kimwe ho mu Cyumweru gishize, polisi muri Kinshasa yari yashizeho itangazo rimenyesha ko igiye kwifashisha ikorana buhanga mu kurinda umutekano wa baturage muri Kinshasa.
Bavuga ko bagiye kuza bakoresha utudege tutagira abapilote mu kurinda umutekano w’abaturage i Kinshasa.
MCN.