Igisirikare cya Israel cyakoze ibitero bidasanzwe ku birindiro bya Hezbollah muri Libani.
Ni bikubiye mu itangazo igisirikare cya Israel cyashyize hanze rivuga ko ingabo zabo zagabye ibitero ku birindiro birindwi by’abarwanyi ba Hezbollah muri Libani. Israel kandi yatangaje n’itabwa muri yombi ry’umuturage wayo ukekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Iran wo gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’ikigihugu.
Muri iryo tangazo rya Israel ryashyizwe hanze, abategetsi bavuga ko uwatawe muri yombi ni umucuruzi ufite abantu akorana na bo muri Turukiya, kandi umaze kwitabira inama 2 muri Irani. Iri tangazo rivuga ko bamwe mu bari bagambiriwe guhitanwa barimo na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant. Rikomeza rivuga ko ukekwaho uruhare rwo gucura uwo mugambi yatawe muri yombi mu kwezi gushize.
Uretse ibitero igisirikare cya Israel cyagabye kuri Libani ku munsi w’ejo hashize, ingabo za Irani zatangaje ko hari indege za gisirikare zo mu bwoko bwa ‘Drones’ zambutse zivuye muri Libani zigamije kugaba ibitero kuri Israel. Ibyo byabaye nyuma y’uko ku wa gatatu no ku wa kabiri hari uturadiyo Hezbollah yakoreshaga mu itumanaho twaturaguritse tugahitana abantu 32 abandi barenga 3000 bagakomereka.
Ku rundi ruhande, minisitiri w’ingabo wa Israel, Gallant yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, LIoyd Austin, ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati no ku buryo Israel yakumira ibitero by’abarwanyi ba Hezbollah. Uyu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nawe yaje gutangaza ko akomeje gushimangira ko Amerika ishyigikiye Israel mu gihe ikomeje guhangana n’umutwe wa Hezbollah n’iyindi yo muri ako karere ishyigikiwe na Irani.
MCN.