Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, cyemeje ko habaye kugerageza guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu.
Nibimaze gutangazwa n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC, General Sylvain Ekenge, aho yakoresheje radio na telivisiyo by’iki gihugu, atangaza ko mu mwanya ushize i Kinshasa, abashinzwe umutekano bataye muri yombi abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’uko babanjye gukora ibisa no guhangana n’igisirikare cya leta.
Ubutumwa, Gen Sylvain Ekenge yatanze, buvuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wo ku Cyumweru, hagaragaye agatsiko kabantu baje bitwaje intwaro, maze ngo batera mu biro by’u mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, inzego z’u mutekano zibata muri yombi.
Ubutumwa buvuga ko kandi aka gatsiko kari kayobowe na Christian Malanga Musumari, n’umuhungu we basanzwe bari batuye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yakomeje avuga ko uyu Christian Malanga Musumari wari uyoboye iki gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi, ko yishwe, ndetse n’umuhungu we n’abandi bafatikanije, inzego zishinzwe umutekano zibasha kubahagarika.
Mu butumwa bwa mashusho bwo bwagiye hanze bugaragaza ko hafashwe n’umuzungu ufite ubwene gihugu bwa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yafatanywe hamwe n’umuhungu wa Christian Malanga, w’imyaka 22.
Kugeza ubu i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, haracyari ubwoba bwinshi, ahanini mu gace kabarizwamo ibiro bikuru by’u mukuru w’iki gihugu.
Christian Malanga Musumari wagerageje guhirika ubutegetsi aza no kuhasiga ubuzima, n’inde?
Ahagana mu 2010, uyu Christian Malanga Musumari yashinze umutwe wa politiki, awita New Zaïre, avuga ko ugamije kugarura amatwara y’u butegetsi bw’uwahoze ari perezida Mobutu Sese Seko Kukungwendo Wazabanga.
Hari nyuma y’uko yari yagerageje kandi guhirika ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila Kabange; icyo gihe kandi igisirikare nticyaje ku mworohera, gusa, akizwa aruko yahunze igihugu.
Kuri ubu Christian Malanga Musumari, yari ayoboye aba diaspora muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kugaba kiriya gitero, Christian Malanga Musumari, hamwe n’itsinda yari ayoboye baje bitwaje intwaro, n’idarapo rya Zaïre iryahozwe rikoreshwa ku butegetsi bwa Mobutu.
Hashize imyaka 27 ubutegetsi bwa Mobutu buhiritswe n’umutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Désire Kabila, hari ku itariki ya 17/05/1997, aho Mobutu yahise ahungira muri Maroc, abari naho apfira.
Kugeza ubu haracyari abaharanira kugarura amatwara ya Mubutu.
MCN.
Ubwo Général ntibimukunsiye azagerageza ubutaha na banze yitonde Béton ali maso