Igisirikare cya Ukraine cyongeye gushwanyaguza ibindi bikorwa remezo by’igihugu cy’u Burusiya.
Ni ibyatangajwe n’abategetsi ba Ukraine, aho babitangaje bakoresheje ubutumwa bw’amashusho, bagaragaza ko hari kindi kiraro ingabo zabo zasenyaguye cy’u Burusiya cyo mu karere ka Zvannoe.
Nk’uko bigaragara ubu butumwa bw’amashusho, abategetsi ba Ukraine batangiye ku busakaza kuri iki Cyumweru tariki ya 18/08/2024, aho bagaragaza neza ko ingabo zabwo ziri ku mugezi witwa Seym mu gace ka Zvannoe.
Kandi ibi byagiye hanze, nyuma y’uko perezida Zelensky yari amaze gutangaza ko intego zo kwinjira mu karere ka Kursk zirimo no gushaka kubaka ingufu zabo muri aka karere bigaruriye k’u Burusiya.
Ibyumweru bibiri birihafi kuzura ingabo za Ukraine zikoze ibitero bikomeye ku butaka bw’u Burusiya kuva Moscow yatera Ukraine mu 2022.
Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Lt Gen Mykola Oleschuk yanditse ubutumwa buherekeza ariya mashusho agira ati: “Tuvanyeho ikindi kiraro.”
Yanongeyeho kandi ati: “Indege z’intambara za Ukraine zikomeje kubuza uburyo umwanzi mu bitero bidahusha byazo, bikoma mu nkokora ubugizi bwa nabi.”
Aya mashusho yerekana umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’ikiraro mu gihe ibice bimwe byacyo biboneka byangirika. Ntabwo bizwi neza isaha z’ijoro iki kiraro cyarashwe.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoje, nibwo kandi Ingabo za Ukraine za shwanyaguje ikindi kiraro kiri ku ruzi rwa Seym, hafi y’umujyi wa Glushkovo.
Byanasobanuwe ko icyo kiraro ko cyakoreshwaga na Kremlin mu kugeza ibya nkenerwa ku ngabo ziri ku rugamba.
Ariko byari byanatangajwe n’inzobere ko ibiraro bitatu byo muri ako gace bifasha kugeza ibyangombwa ku ngabo z’u Burusiya, zivuga ko bibiri byashwanyagujwe cyangwa byangiritse cyane.
Ukraine, nk’uko ikomeje kubigaragaza, binyuze ku bategetsi bayo nuko yaba ishyaka kwigaranzura igihugu cy’u Burusiya, ndetse kandi na perezida wa Ukraine Zelensky yatangaje ati: “Ibitero byacu mu karere ka Kursk bikomeje kugwa nabi ingabo z’u Burusiya, inganda zabo za gisirikare ndetse n’ubukungu bwabo.”
Yakomeje avuga ko “ubu birenze kwirwanaho, kandi ko intego yabo ari ugusenya ingufu z’intambara nyinshi zishoboka z’u Burusiya.”
U Burusiya bwateye Ukraine mu 2022 ariko vubaha bwagiye bugenda buhoro mu gufata ibice byo mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Ibi bikaba bitandukanye n’umuvuduko iki gihugu cy’u Burusiya cyakoresheje gitangiza intambara muri Ukraine.
Hagati aho, igihugu cy’u Burusiya cyatangajwe n’uko ingabo za Ukraine zinjiye ku butaka bwayo kandi zihita zigaba ibitero, ndetse zigira n’uduce zifata.
Ni ubwambere ingabo za mahanga zari zinjiye mu Burusiya kuva mu ntambara ya kabiri y’isi irangiye.
MCN.
Very interesting information!Perfect just what I was looking for!