• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.

minebwenews by minebwenews
November 15, 2024
in Regional Politics
1
Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abanayamakuru bahunze, Justin Bizimana, yavuze ko aba banyamakuru bavuye mu bice byibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bahutazwa cyane n’abarwanyi bakorana n’ingabo za Leta.

Yavuze ko mu gihe cy’iminsi irindwi gusa, abanyamakuru 13 bahunze intambara mu bice byo muri Kivu Yaruguru, bamaze kwibasirwa n’ibitero byabagize nabi.

Bane muri abo barakomeretse bajyanwa ku bigo nderabuzima abandi bahitamo kuva mu mujyi wa Goma kubera guterwa ubwoba n’abantu bo muri Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Leta.

Iri huriro ry’abanyamakuru ryatanze aya makuru mu gihe hari abandi banyamakuru batatu bahohotewe muri iki Cyumweru ubwo barimo bataha bava mu kazi kabo.

Ni mu gihe bahuye na Wazalendo barabakubita, barangije babaka ibyo bari bafite, birimo kamera n’ibyuma bifata amajwi.
Umwe muri abo ni Patience Cyuzuzo Ngorora, ukorera radio y’abaturage umuja, yari isanzwe ikorera mu gace ka Ngungu muri teritware ya Masisi. Uyu arasaba ubuyobozi gukaza ingamba z’umutekano we, ndetse n’abandi bagenzi be bahunze.

Bivugwa ko abanshi muri aba Banyamakuru bahunze bava i Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Bahunze ubwo imirwano yari ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Bavuga ko baterwa ubwoba n’abantu batandukanye barimo Wazalendo n’abandi biyoberanya bikekwa kwari ingabo za FARDC.

Ibi bikorerwa mu nkambi ziri mu mujyi wa Goma no muzindi ziri muri teritware ya Nyiragongo.
Igitangaje muri ibyo byose, inzego za Leta zisa n’izibyirengangiza kandi zihabwa amakuru umunsi ku wundi.

Ku rundi ruhande ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’abanyamakuru, Journalist En danger, JED, ryatangaje ko abanyamakuru bahunze bari mukaga gakomeye, kandi ko bimaze igihe bibabaho.

Kuri ibyo, iri shyirahamwe rikaba ryaburiye abanyamakuru kwitwararika cyane muri iki gihe umutekano utameze neza mu Burasirazuba bwa RDC.

Raporo ya JED yo mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, igaragaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ 2024, abanyamakuru bagera ku 174 muri Kivu Yaruguru bahuye n’ihohoterwa, muri bo barakomeretse, abandi bagera kuri 12 baricwa.

Tags: GomaIhohoterwaNyiragongo
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
U Burundi ibihano bwafatiwe na EU byongerewe igihe.

U Burundi ibihano bwafatiwe na EU byongerewe igihe.

Comments 1

  1. Ensuent says:
    10 months ago

    Factors Contributing to Hypertension in PMW priligy over the counter My wife was diagnosed with Stage 2A, she is ER PR positive and HER2 negative

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?