• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.

minebwenews by minebwenews
November 15, 2024
in Regional Politics
1
Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihohoterwa rikomeye ririgukorerwa abanyamakuru muri RDC.

Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abanayamakuru bahunze, Justin Bizimana, yavuze ko aba banyamakuru bavuye mu bice byibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bahutazwa cyane n’abarwanyi bakorana n’ingabo za Leta.

Yavuze ko mu gihe cy’iminsi irindwi gusa, abanyamakuru 13 bahunze intambara mu bice byo muri Kivu Yaruguru, bamaze kwibasirwa n’ibitero byabagize nabi.

Bane muri abo barakomeretse bajyanwa ku bigo nderabuzima abandi bahitamo kuva mu mujyi wa Goma kubera guterwa ubwoba n’abantu bo muri Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Leta.

Iri huriro ry’abanyamakuru ryatanze aya makuru mu gihe hari abandi banyamakuru batatu bahohotewe muri iki Cyumweru ubwo barimo bataha bava mu kazi kabo.

Ni mu gihe bahuye na Wazalendo barabakubita, barangije babaka ibyo bari bafite, birimo kamera n’ibyuma bifata amajwi.
Umwe muri abo ni Patience Cyuzuzo Ngorora, ukorera radio y’abaturage umuja, yari isanzwe ikorera mu gace ka Ngungu muri teritware ya Masisi. Uyu arasaba ubuyobozi gukaza ingamba z’umutekano we, ndetse n’abandi bagenzi be bahunze.

Bivugwa ko abanshi muri aba Banyamakuru bahunze bava i Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Bahunze ubwo imirwano yari ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Bavuga ko baterwa ubwoba n’abantu batandukanye barimo Wazalendo n’abandi biyoberanya bikekwa kwari ingabo za FARDC.

Ibi bikorerwa mu nkambi ziri mu mujyi wa Goma no muzindi ziri muri teritware ya Nyiragongo.
Igitangaje muri ibyo byose, inzego za Leta zisa n’izibyirengangiza kandi zihabwa amakuru umunsi ku wundi.

Ku rundi ruhande ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’abanyamakuru, Journalist En danger, JED, ryatangaje ko abanyamakuru bahunze bari mukaga gakomeye, kandi ko bimaze igihe bibabaho.

Kuri ibyo, iri shyirahamwe rikaba ryaburiye abanyamakuru kwitwararika cyane muri iki gihe umutekano utameze neza mu Burasirazuba bwa RDC.

Raporo ya JED yo mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, igaragaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ 2024, abanyamakuru bagera ku 174 muri Kivu Yaruguru bahuye n’ihohoterwa, muri bo barakomeretse, abandi bagera kuri 12 baricwa.

Tags: GomaIhohoterwaNyiragongo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?