Ihuriro rya CENCO rya gize icyo risaba u Rwanda na RDC ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2024, ihuriro ry’Abepesikopi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo(CENCO) ryasabye leta y’u Rwanda n’iya Congo Kinshasa, gukora ibishoboka byose bakarangiza intambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC bashingiye ku masezerano ibi bihugu biheruka kugirana ubwo bari i Luanda muri Angola mu Cyumweru gishize.
Aya masezerano yavuga ko intambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, igomba guhagarara kandi bikaba byari biteganijwe ko uwo mwanzuro utangira kubahirizwa guhera tariki ya 04/08/2024.
Ariko kugeza ubu imirwano niyose, kuko guhera ku wa Kane w’i Cyumweru gishize umutwe wa M23 wakomeje kwigarurira ibice byinshi mu buryo budasanzwe, aho uwo mutwe wafashe uduce turenga icumi two muri Grupema ya Binza, ndetse no ku munsi w’ejo hashize uwo mutwe wongeye gufata na gace ka Nyakakoma nyuma y’uko ku cyumweru wari wigaruriye i Shasha n’utundi duce.
Ihuriro rya CENCO binyuze ku itangazo bandikiye ibi bihugu, risaba leta z’ibihugu byombi u Rwanda na Congo Kinshasa, kubahiriza ariya masezerano ndetse kandi bagashira mu ngiro n’ibindi byose baganiriyeho i Luanda bakabiteraho umukono mu nama yari iyobowe na perezida wa Angola, João Lourenço.
Kimweho, nubwo ibi bihugu byashize umukono kuri ayo masezerano yo guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC, ariko imirwano ikaba igikomeje, nanone sibwo bwa mbere ibi Bihugu gukora amasezerano nk’aya, kuko hari n’andi atarubahijwe, kandi akaba yaragiye aba mu bihe bitandukanye.
Gusa, CENCO ikaba yasabye yihanangiriza buri ruhande rurebwa na riya masezerano kuzirikana ko byihutirwa ko Abanye-kongo barimo abana n’abagore ndetse n’abagabo bavanwe mu byabo kubera umutekano muke bashaka kubaho nk’abandi bari mu mahoro.
Ndetse kandi iri huriro rya CENCO ryaboneyeho no gusaba abafatanyabikorwa mpuzamahanga gushyigikira ishigwa mu bikorwa ryaya masezerano ku nyungu z’abatutage ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bagize igihe mu kaga k’intambara.
MCN.