Ikindi gihugu kigiye kohereza ingabo zacyo muri RDC.
Igisirikare cy’igihugu cya Tchad, byamenyekanye ko kiri mu myiteguro yo kohereza ingabo zacyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho kigiye gufasha igisirikare cyayo kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aya makuru yemejwe n’ishyaka riri mu atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, ni nyuma y’aho iri shyaka rishyize itangazo hanze ryamagana ubutegetsi bw’iki gihugu cyabo kuri icyo cyemezo bwafashe cyokohereza ingabo zacyo muri RDC.
Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, perezida Félix Tshisekedi wa RDC, yagiriye uruzinduko rwo mw’ibanga muri Tchad, ahageze asaba mugenzi we ingabo zo ku mufasha kurwanya umutwe wa M23 zimuzengereje.
Aya makuru akavuga ko perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Deby, yemeye ubwo busabe kandi ko ingabo ze zinjira mu myiteguro.
Tshisekedi yakoze iki gikorwa murwego rwo kugerageza amahirwe ye yanyuma, yo guhangana n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23.
Ishyaka Front Pour L’Arternance et la Concorde au Tchad (Fact) mu itangazo iheruka gushyira ahagaragara, rivuga ko iki gihugu kiri mu myiteguro yo kohereza muri RDC ingabo.
Rigira riti: “Ishyaka ryacu riramenyesha abanyagihugu ko agatsiko ka gisirikare kari kwitegura kohereza ingabo muri RDC.”
Muri iryo tangazo, iri shyaka ryibukije ko atari ubwa mbere Tchad yohereza ingabo muri RDC, kuko mu 1996 Maréchal na bwo yohereje ibihumbi by’ingabo muri iki gihugu mu gihe habaga intambara ya mbere ya Congo yasize ikuyeho ubutegetsi bwa perezida Mobutu Sese Seko.
Iri shyaka kandi ryagaragaje ko kuba Leta ya Tchad igiye kohereza ingabo zayo muri RDC bizatuma ikibazo kirushyaho kuba ingutu.
Ati: “Ishyaka ryacu, riramagana ryivuye inyuma iki cyemezo kitagira icyo kizana, usibye gusenya no kubabaza abaturage bo mu karere.”
Kohereza ingabo za Tchad muri RDC, bije byiyongera kuri Afrika y’Epfo, Malawi, Tanzania, Ingabo z’u Burundi bisanzwe bifite ingabo zifasha iz’iki gihugu cya RDC kurwanya uyu mutwe wa M23. Ndetse kandi tutibagiwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo isanzwe nayo ifasha iki gihugu kurwanya uyu mutwe. Ariko dusanga ntacyo bifasha iki gihugu kuko uyu mutwe ntibiwubuza gukomeza gufata imijyi ikaze irimo n’uwa Goma uheruka gufata.