
Abanyamulenge baturiye Komine Minembwe, bongeye ku gabwaho i bitero, ba bigabweho n’imbonerakure z’u Burundi, Maï Maï na FDLR.
N’ibitero bya gabwe mu nkengero za Komine Minembwe, mu duce twa Lumba, Kivumu na mu Rwingandura, muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iy’i nkuru ibivuga n’uko biriya bitero bya gabwe igihe c’isaha z’igitondo cyakare Saha kumi na zibiri ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Gusa umwe mu baturage baturiye ibyo bice ya bwiye Minembwe Capital News, ko abaturage b’irwanaho bamaze gusubiza inyuma igitero cya gabwe Lumba no mu Rwingandura naho igitero cya gabwe ku Kivumu kikaba gikarishye, nk’uko iy’i nkuru ibivuga.
Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, tariki 08/12/2023, ririya huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR yasize ikoze Genocide mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, Maï Maï ishinjwa kwica Abanyamulenge no kw’iba Inka zabo n’Imbonerakure z’u Burundi, bari bongeye kugaba ibitero muribi bice n’ubundi bongeye kugaba mo ibitero, aho byasize bamwe muri ziriya Mbonerakure z’u Burundi bafashwe mpiri abandi ba barirwa mu 58 barapfa.
Mubafashwe mpiri harimo uwitwa Nzibonayo Eric, wa Mukenese Elisha na Jacqueline, uvuka mu Ntara ya Cibitoki, Komine Rugombo.
Bruce Bahanda.
News