Imirwano Ikaze i Kazinga Hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Leta Hamwe na Wazalendo
Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 11/01/2026, mu gace ka Kazinga, kari muri grupema ya Osso Banyungu, muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mirwano yahuje umutwe wa AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ifatanyije n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru aturuka ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse no ku baturage bahatuye avuga ko FARDC na Wazalendo bagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00). Icyo gitero cyaherekejwe n’urusaku rukomeye rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje, rwumvikanye mu bice bitandukanye by’aho imirwano yabereye.
Bivugwa ko icyo gitero cyari kigamije kwisubiza ibice AFC/M23 yari yarigaruriye ku ruhande rwa Leta, birimo Nyamaboko ya mbere n’iya kabiri. Nanone, cyari kigamije guca intege umugambi wa AFC/M23 wo kwagura ibirindiro byayo muri ako gace.
Iyi mirwano ibaye hashize iminsi ibiri gusa AFC/M23 yongereye ingabo n’ibikoresho by’intambara mu duce twa Kazinga na Kasopo, ibintu byakomeje kwamaganwa n’uruhande rwa Leta rugaragaza impungenge zishingiye ku mutekano. Gusa, amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye agaragaza ko AFC/M23 yabashije gusubiza inyuma icyo gitero, ikomeza kwagura ibirindiro byayo muri teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu, nta mibare yemejwe ku mugaragaro y’abaguye muri iyi mirwano iratangazwa, ariko abaturage bavuga ko umwuka w’ubwoba n’ihungabana ukomeje kwiyongera, mu gihe imiryango myinshi yatangiye guhunga ishaka ubuhungiro mu duce dutandukanye twitandukanyije n’aho imirwano iri kubera.
Ibi bibaye mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, nubwo hakomeje kuvugwa inzira za dipolomasi n’ubuhuza zigamije gushakira aka karere amahoro arambye.






