Imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, aho ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Leta ya Congo (FARDC), Wazalendo na FDLR ziri kurwana n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Iyi mirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 z’ukwezi kwa cumi numwe 2025, mu gace ka Bicumbi, aharanzwe n’urusaku rw’imbunda rukomeye. Umwijima w’ijoro watumye ibikorwa by’amasasu bihagarara by’akanya gato, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byasubukuwe.
Ahagana mu gitondo, imirwano yakomereje mu gace ka Tuwetuwe, hafi ya Mikenke muri secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga. Ku isaha ya saa saba z’amanywa, amasasu yongeye kumvikana muri Bicumbi, hafi ya Kalingi, aho hasanzwe hagabanya centre ya Minembwe na Mikenke.
Amakuru yizewe avuga ko uruhande rurwanirira Leta, rugizwe n’ ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR basubijwe inyuma n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, maze imbunda zabo zitangira kumvikana zerekeza mu karere ka Mutambara, muri teritware ya Fizi.
Kugeza ubu, nta mibare ifatika iratangazwa ku bapfuye cyangwa abakomeretse kuri izi mpande zombi.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Minembwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, aho abaturage barimo Abanyamulenge, Abashi, Abapfulelo n’Ababembe basabye ko ingabo z’u Burundi zava mu karere kabo, bazishinja kubima uburenganzira bwo kujya ku isoko no kwidegembya.
Hari impungenge z’uko iyi mirwano ishobora gufata indi ntera, dore ko utwo duce dukomeje kugaragaramo ihangana rikomeye hagati y’inyeshyamba n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’amahanga.






