Imirwano Yakomeje Hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za Leta mu Misozi ya Fizi
Kuva mu masaha ya saa kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/01/2026, imirwano ikaze yongeye kubura mu duce twa Kangulé, Kwa Ngurube na Nakiheli, duherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano ihanganishije ku ruhande rumwe umutwe wa MRDP-Twirwaneho, naho ku rundi ruhande hakaba ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, abasirikare b’u Burundi (FDNB) ndetse na FDLR.
Amakuru aturuka ku baturage baho avuga ko FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bari kugerageza kwigarurira ibice byafashwe n’uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho ku munsi wabanje, nyuma y’imirwano ikaze yabereye muri iyi misozi miremire ya Fizi, izwiho kuba indiri y’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Abatangabuhamya b’aho imirwano iri kubera bavuga ko urusaku rw’amasasu menshi, yaba aremereye cyangwa yoroshye, rukomeje kumvikana kugeza ubu, ibintu bigaragaza ko urugamba rukaze. By’umwihariko, abaturage batuye muri ibyo bice bavuga ko bafite impungenge zikomeye ku mutekano wabo, ndetse bamwe batangiye guhunga bashaka ahatekanye.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe iratangazwa ku bantu baguye muri iyo mirwano cyangwa ku ngaruka zayo ku basivili. Ariko uko imirwano ikomeje, impungenge z’uko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe bashegeshwe n’umutekano muke muri aka gace zirakomeje kwiyongera.
Ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje, mu gihe abaturage basaba ko habaho ingamba zihamye zo kugarura amahoro n’umutekano urambye muri aka gace kakomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihoraho.






